WORLDCUP2022: Sadio Mané azasiba umukino wa mbere gusa.

WORLDCUP2022: Sadio Mané azasiba umukino wa mbere gusa.

Biravugwa ko Rutahizamu kabuhariwe w'umunya-Senegal , Sadio Mané azitabira imikino y'igikombe cy'isi ariko asibe umukino ubanza.

Imvune yagiriye mu mukino aherutse gukina wa shampiyona y'ubudage, Bundesliga, yatumye benshi bikorera amaboko abandi bifata mapfubyi impungenge ari zose kuko ibyo gukina iyi mikino byasaga n'ibirangiye.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-ntazakibna-imikino-yigikombe-cyisi

Amahirwe yo kwigaragaza imbere y'isi yose muri iyi mikino yifuzwa yari ayoyotse ariko abaganga bakora iyo bwabaga baramuvura byageze n'aho Senegal yiyemeza gukoresha n'abapfumu byose kugira ngo bazamubone akinira igihugu cye.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-wa-senegal-hazifashishwa-nabapfumu-ariko-akine

Nk'uko tubikesha SkySports iravuga ko Kuri ubu hari icyizere ndakuka cyo kuba MANE azakina imikino y'igikombe cy'isi n'ubwo atazagaragara mu mukino wa mbere SENEGAL izesuraniramo n'ikipe y'igihugu y'Ubuholandi uzaba tariki 21 Ugushyingo 2022.

Ubwoba ni bwose ku umutoza Cisse wamuhamagaye atitaye ku mvune ye ishobora gukomera igatuma atanakina imikino 3 yose yo mu itsinda A barimo, basigariye ku masengesho ngo akomeze koroherwa.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-yatoye-ka-mitende