SUWEJO YA YAGO IBAYE INDIRIMBO IBIMBURIRA URUGENDO RWE MURI MUZIKA.

SUWEJO YA YAGO IBAYE INDIRIMBO IBIMBURIRA URUGENDO RWE MURI MUZIKA.

Nyarwaya Innocent wamamaye nk'Umunyamakuru YAGO yagaragaje ukwanzika muri muzika mu nndirimbo SUWEJO.

Hashize iminsi aciye amarenga ko agiye kwinjira mu kuririmba nyuma y'integuza yasakaje mu bamukurikira bishimangira itangiriro ry'uru rugendo benshi bamusabaga guhagurukira.

YAGO aherutse kwandika ku rubuga rwa Instagram ati "Iyo nibutse aho Imana yankuye nkibuka ibyo yandinze nzi nibyo ntazi bituma mvuga ngo (UMUGAMBI W'IMANA SUWEJO)"

Yibukije n'abandi bakirwana ku nzozi zabo abizeza ko bizaza, ati"NAWE UMUGAMBI W'IMANA KURI WOWE SUWEJO,WOWE TEGEREZA WIHANGANYEEEE."

Byerekana ubutumwa buzaba bukubiye muri iyi ndirimbo buzibanda ahanini ku byamubayeho n'ubuzima bukakaye yanyuzemo mu nzira y'amahwa igana ubwamamare.

Byongera gusobanukira neza kandi no kuri iyi nteguza y'iyi ndirimbo ivuze byinshi kuri we ndetse benshi bategerezanyije amatsiko.

Yabishishikarijwe bwa mbere binyuze Mu bitekerezo by'abamukunda bashyiraga ku biganiro bitandukanye yakiragamo abahanzi kuri YAGO TV SHOW aho atazuyazaga kubafasha bakaririmbana binyura amatwi y'abamwumva.

Amakuru Kalisimbi.com ifite ni uko uyu musore n'ubundi yari asanzwe afite iyi mpano yo kuririmba akabihamirizwa n'abo biganye mu mashuri yisumbuye i Rwamagana.

Kuba atari bishya kuri we bishya bishyira mu kutazatenguha abazamwumva. Gushyigikira impano z'abakizamuka Ni kimwe mu bigaragaza urwo yakunze muzika agiye kwinjira neza.

SUWEJO ishobora gusohoka umwanya uwo ari wo wose kuva ubu iyi nkuru yandikiweho, Yakozwe ku murishyo wa Mugisha Robinson uzwi nka ELEMENT , amashusho yayo ayoborwa anatunganywa na kabuhariwe GAD umaze iminsi ahagaze neza mu ruhando.