AMAKURU MASHYA: YVAN BURAVAN AGIZE ICYO AVUGA.

AMAKURU MASHYA: YVAN BURAVAN AGIZE ICYO AVUGA.

Umuhanzi YVAN DUSHIME BURABYO wamamaye cyane nka Yvan Buravan kera kabaye atanze ubutumwa ku bakunzi be.

Hashize igihe arwaye indwara yabaye amayobera kuko atigeze yifuza kuba yayitangariza buri wese mu rwego rwo kudakura umutima abamukurikirana nk'uko bikekwa.

Mu ibaruwa ndende isakaajwe ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko arimo kwitabwaho bishoboka n'abaganga, ashimira umuryango na Leta y'u Rwanda ikomeje kubimufashamo ntiyibagirwa n'inshuti,abavandimwe n'abafana bakomeje kumuragiza Nyagasani mu masengesho yabo.

Iragira iti "YVAN BURAVAN yifuje kumenyesha inshuti n'abafana ko arimo kwitabwaho. Arashimira umuryango na Guverinoma y'u Rwanda kubw'ubufasha mu kwivuza, na buri wese ukomeje kumusengera anamwifuriza ugukira vuba."

Abamukurikira bahise basukiranya ibitekerezo bimwereka urukundo bongera kumwibutsa ko IMANA yo mu ijuru ihari ngo imukize mu butumwa bwuje ihumure ryinshi. 

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'BIG TIME' mu kwezi gushize nibwo yiyumvisemo uburwayi ajya kwivuza mu bitaro bya CHUK babura indwara gusa yumvaga ko bidakomeye nk'uko yabyivugiye ati 'Numvaga ari igifu bisanzwe'

Byaje gukomera afata umwanzuro yerekeza i Nairobi muri KENYA ngo arebe ko hari ubuvuzi bwisumbuyeho wenda yakira ariko naho biranga birananirana birangira yoherejwe mu gihugu cy'Ubuhinde aho izi saha aherereye.