WEASEL YONGEYE KWIBASIRA UNDI MUKOBWA.

WEASEL YONGEYE KWIBASIRA UNDI MUKOBWA.

Urugomo rwa Weasel ruvanze ihoza ku nkeke n'ihohotera rikorerwa abagore bikomeje kuba akarande kuri we.

Nyuma yuko yiyamye umugore w'umuhanzi BUCHAMAN yongeye gusagarira undi nawe uri mu bifuzaga ko yahanirwa ibyaha yakoze.

Weasel yahaye gasopo Umunyamidelikazi muri Uganda witwa Judith KANTENGWA wamamaye nka JUDITHHEARD wanabaye Nyampinga mpuzamahanga w'ibidukikije[Miss Environmental International 2022] amubwira ko ibye bitamureba kandi ko niyongera kumuvugaho n'ijambo na rimwe azakubita atababariye.

Yongeraho ati "Kantengwa mbabarira umuryango wanjye uwuveho kuko nawe utari shyashya, Uramenye ibyawe byose nawe ntabishyira hanze urabizi."

Ku karubanda i Kampala niho byabereye uyu mugabo n'umujinya mwinshi ashishimura ibyo afite afutera afindira gukubita uyu mugore uri mu baharaniye uburenganzira bwa SANDRA TETA amuvugira.

Byatangiye KANTENGWA agaya imyitwarire ya WEASEL yageze aho yita 'SEKIBI' kubera guhoza ku nkoni umugore we yakkabaye akundwakaza.

KANTENGWA ibitekerezo bye byaganishaga mu kurega  WEASEL ngo afungwe kuko yakoreye ihohotera umugore we TETA babyaranye abana 2, iyi yabaye intandaro yo kuba uyu muhanzi atagicana uwaka na Kantengwa bahuriye mu ruganda rw'imyidagaduro.

Umunsi SANDRA TETA yatahaga mu Rwanda acitse ingoyi, uyu mugore hamwe n'abandi nka DANIEL ATIM bamuvuganiye bari bageze ku ntsinzi.

Byari umusonga uzonga mu rubavu kuri WEASEL ari nayo mpamvu yarakaye umujinya w'umuranduranzuzi ntiyaha amahwemo buri mugore wese wabigizemo uruhare.