ELEMENT MU NZIRA ISEZERA KURI COUNTRY RECORDS.

ELEMENT MU NZIRA ISEZERA KURI COUNTRY RECORDS.

Mugisha Robinson wamamaye nka ELEMENT mu gutunganya umuziki yaba ari mu masezera y'aho yamenyekaniye bwa mbere.

Biravugwa ko Uyu musore ukiri muto atakibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya COUNTRY Records yamugize uwo ari we akaba yerekeje mu nzu nshya ya 1:55AM Entertainment isanzwe ifasha abahanzi nka BRUCE MELODIE.

Ibijya gucika burya bica amarenga, ku ikubitiro uramutse unyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ugateraho akajisho usanga ibyari bisanzwe biranga ELEMENT byahindutse kare agisiba aho abarizwa.

Ahandikwa ibirango bye hazwi nka Instagram BIO hari hasanzwe harimo ko abarizwa mu nzu ya Country Records gusa ubu byasibamye rugikubita bitangira gushyira benshi mu rujijo bibaza aho agiye kwerekeza.

Ibirango bya Instagram ya ELEMENT byahindutse

Amakuru Kalisimbi.com ifite ni uko na NOOPJA wamuyoboraga ataramenya iby'uku gutandukana mu kanya bwanya atamuca iryera mu gihe yagiye atamusezeye bimwe bita kugenda nk'abagesera.

ELEMENT wavukiye i KARONGI mu ntara y'iburengerazuba yamamaye bwa mbere mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2020 mu gapira k'ibara ry'ubururu nibwo yagaragaye mu maso y'abakunzi ba muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo 'HENZAPU' ya BRUCE MELODIE binyura ku mbuga nkoranyambaga zose imbonankubone.

Iryo joro ryacyeye ku cyumweru igihugu cyose kinjira mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID19 cyari kimaze kugaragaraho abantu 14 ba mbere mu Rwanda gusa nibwo hari haje ikintu gishya n'umuntu mushya muri muzika Nyarwanda, ELEMENT aba icyorezo cy'umuziki w'inyuramatwi muri rubanda.

HENZAPU ya Bruce Melodie yatumye benshi bamumenya, abahanzi batangira kumugana nawe abakorera indirimbo umusubirizo urugendo rwe rurakomera icyo gihe uwitwa IYZO Pro nibwo yasohokaga muri iyi nzu ya Country yari itaraba ubukombe nk'ubu.