NIWE MUHANZI NYARWANDA WIBANIRA N'INZOKA.

NIWE MUHANZI NYARWANDA WIBANIRA N'INZOKA.

Umuhanzi CASSANOVA wamamaye kuva kera amaze gutangaza ko abana n'inzoka kandi ntacyo zimutwaye.

Uramutse ubajije abantu 10 batandukanye, 5 muri bo ntibabura kukubwira ko inyamaswa ibahabura mu buzima bwabo ari Inzoka ikaba na kimwe mu bikoko banga urunuka koko.

Mu kiganiro The Choice Live gica ku ISIBO TV buri nimugoroba, uyu munyabigwi muri muzika yakiriwe aganirizwa byinshi byibanda ku bikorwa bye ndetse n'ubuzima muri rusange.

Aha niho yavugiye ko abana n'inzoka mu nzu ye, yerura kandi ko izo asigaranye ari zo nkeya kuko izindi yazigabiye inshuti ze ubwo yari agiye kwimukira i Toronto, yivugiye ko nta bwoba zijya zimutera kuko aba yarazoroye kuva zikiri nto kugeza zikuze kandi ko zidashobora no kumurya kuko zamumenyereye.

Muri iki kiganiro kirambuye kandi yahishuye ko afitanye isano n'abahanzi nka MEDDY na ARIEL WAYZ.

Yavuze ko MEDDY ari mubyara we kuko nyina uherutse no gutabaruka yari Nyirasenge, avukana na Se wa CASSA, Naho kuri ARIEL Wayz we ari mwishywa we anakundira ko yinjiye neza mu ruhando rwa muzika.

CASSANOVA wamamaye cyane ku ndirimbo 'IMYAKA 3' ifatwa nk'iyibihe byose kuri benshi, Amaze ibyumweru 2 mu Rwanda aho yaje mu biruhuko aturutse ibwotamasimbi asanzwe atuye.