MISS RWANDA2022 KERA KABAYE IBIHEMBO BYABO BAGIYE KUBIBONA.

MISS RWANDA2022 KERA KABAYE IBIHEMBO BYABO BAGIYE KUBIBONA.

Hari hashize igihe hibazwa ibizakurikira muri Miss Rwanda kuva ihagaritswe by'umwihariko ku itangwa ry'ibihembo byagombaga guhabwa ba Nyampinga babitsindiye uyu mwaka.

Inteko y’Umuco yatangaje ko yabanje kugirana ibiganiro birambuye n’ibigo bitandukanye byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2022, kugira ngo harebwe uko abakobwa batsindiye ibihembo muri iri rushanwa babihabwa.

Nyuma y’uko kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ihagaritswe gutegura Miss Rwanda, ibigo byakoranaga nayo byasigaye mu rujijo ku bijyanye no gutanga ibihembo ku bakobwa babitsindiye no kubifashisha mu bikorwa birimo kwamamaza.

Inteko y’Umuco yagiranye ibiganiro n’ibi bigo, ireba ibikubiye mu masezerano ibi bigo byagiranye na Rwanda Inspiration Back Up yerekana ibyo abo bakobwa basabwa n’uko bashyikirizwa ibihembo batsindiye.

Ibi bigo byemeye ko bizatanga ibihembo ku bakobwa, bigizwe ahanini n’amafaranga.


Ikigo cyemeye guhemba Miss Rwanda 2022 kiteguye gukomeza kumuha amafaranga ya buri kwezi kugeza umwaka urangiye, ni hafi miliyoni 9 Frw.

Binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko y’Umuco niyo yahawe gukurikirana ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’uko umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] afunzwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gutsina.



Miss Rusaro Carine uri mu kanama kari gukurikirana ko abakobwa bahabwa ibihembo batsindiye muri Miss Rwanda 2022, yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ko abaterankunga biyemeje gutanga ibihembo bemereye abakobwa, kuko ibibazo byavutse muri iri rushanwa byabaye nyuma y’uko Nyampinga amenyekanye.

Yavuze ko abakobwa bose bamaze kubwirwa uko gahunda ziteye, kandi ko n’abatarahabwa ibihembo mu minsi ya vuba bazaba babibonye.

Carine ati “Rero ba Nyampinga nabo twabagejejeho ayo makuru, bari tayari, igihembo gikuru cyatanzwe imodoka yatanzwe n’ibindi nabyo bigiye gutangwa kuko biri mu nzira.”

Ibi bitanga icyizere nyuma yuko aba bali bari barategereje ibihembo byabo bagasa n'abaheba.

INYARWANDA