IMBARAGA ZATUMYE SANDRA TETA ATAHA I RWANDA

IMBARAGA ZATUMYE SANDRA TETA  ATAHA I RWANDA

Miss SANDRA TETA wari umaze igihe akorerwa ubuvugizi byashyizwemo imbaraga nyinshi yashyize yemera gutaha.

Yahohotewe kenshi akubitwa n'umuhanzi WEASEL babyaranye abana 2 byageze aho isi yota uyu muryango ubwo kuva mu minsi ishize hasakajwe amafoto y'ibibabaje abana babo bandagaye.

Byahuruje ababyeyi be berekeza i Kampala nyuma yo kubona umwana wabo yakubiswe akangizwa isura ndetse n'abuzukuru bashungerewe na rubanda bakiri bato.

Ntibyaboroheye kuko bashatse TETA baraheba akabihisha uko bamushakisha we adashaka gutaha, ibyibajijweho cyane buri wese yibaza impamvu atemera gutaha kandi ababaye aho kuva ku ngoyi agakomeza kuyizirikaho.

Nyuma y’iminsi ababyeyi ba Teta Sandra bari bamaze muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, byarangiye uyu mugore wari umaze igihe ahohoterwa n’umugabo we, Weasel Manizo, atashye mu rwamubyaye.


Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu Sandra Teta yageze mu Rwanda ku wa 10 Kanama 2022 ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye na Weasel.

Ni nyuma y’ubuvugizi bwakorwaga n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda. Ni byo byatumye umuryango wa Teta ujya i Kampala kugira ngo ufashe umukobwa wabo gutaha.