SANDRA TETA YASIMBUTSE URUPFU.

SANDRA TETA YASIMBUTSE URUPFU.

Guhohoterwa ubutitsa bikomeje kubabaza umuryango wa MISS Sandra Teta n'abanyarwanda muri rusange bamusaba kwikura ku ngoyi y'umugabo we.

Hashyizwe hanze amafoto menshi agaragaza urwo SANDRA yahuye narwo ariko hari ije gushengura imitima ya buri muntu uyirebye igaragaza ko burya ibyamubayeho bitari ugukubitwa gusa ahubwo banamumennye umutwe.

Biciye ku rubuga rwa Instagram uwitwa Daniella ATIM wahoze ari umugore wa Jose Chameleone mukuru wa Weasel, yerekanye urupfu uyu munyarwandakazi yasimbutse agaragaza ko bidakwiye gukomeza kwihanganirwa mu gihe uwabikoze akidegembya.

Nyina wa WEASEL na Chameleone witwa Prossy Mayanja arashinjwa kurebera ibyo abahungu be bakora akabakingira ikibaba yirengagiza kurokora umukazana we utorohewe bidasize n'ingaruka z'ibi zirimo kugera ku buzukuru be 2.

Mu ibaruwa ndende yuje ikiniga cyinshi no kutihangana bya hato na hato Daniella Atim yanditse nawe agaruka ku burangare bw'uyu mukecuru byitwa ko yibarutse abarwanyi n'abanyamahane n'ibindi bibi bamenyereweho.

Prossy Mayanja n'umuhungu we WEASEL

Muri make yagize ati "Mabukwe! Njye nawe tubiziranyeho ko uyu mutwe ari uwa SANDRA. Iki gihe yagize intege zo kujya kurega kuri Police ariko uramutwama,umwumvisha ko adakwiye kurega Se w'abana be."

Yunzemo agira ati "Urabizi ko iyo dukunze abahungu bawe tuba nk'abana bawe ndetse ukadufata kimwe nka bo,Twari twizeye ko wabavugisha bakareka ibyo barimo ariko watereye iyo."

Ntiyarekeye aho kuko yiniguye ati "Mubyeyi! ibi ukora bitiza umurindi urugomo rwabo kuko mu maso yawe uhora ubona ikosa ko aba ari iry'umugore. Uti wenda umugore niwe wamwendereje n'ibindi nk'uko uhora ubivuga. Mubyeyi igihe ni iki ngo wongere ube umubyeyi nyawe nk'inshingano za kibyeyi twahawe n'IMANA."

Daniella watandukanye na Chameleone kubera kumuhoza ku nkoni nawe nk'ibirimo kuba kuri TETA SANDRA, yongeye kwibutsa nyirabukwe ko afite inshingano n'ubushobozi bwo guhindura abo yibarutse bizagira ingaruka nziza no bazabakomokaho.

Daniella Atim na Jose Chameleone wahoze ari umugabo we

Amakuru KALISIMBI.COM ifite ni uko kugeza n'ubu ababyeyi be barutaye mu mujyi wa Kampala bashaka umwana wabo ariko bakomeje guheba kubera ko yinangiye umutima wo gutaha mu Rwamubyaye ntawo afite.

Buri wese akomeza kwibaza iherezo ry'ibi rikaba iyobera kuko na Ambassade y'u Rwanda muri Uganda yatangaje ko yabyinjiyemo udasize Polisi n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gusa ntacyo biratanga ngo ubutabera buhabwe icyicaro kuri iki kibazo. 

SANDRA TETA akomeje kuvugirwa na benshi barimo inshuti ze za hafi ariko yerekana ko ameze neza ntakibazo afitanye n'uwo babyaranye abana 2 ndetse biteguraga kurushinga rugakomera.