Nyakasura School BOSE BIYAMBARIRA AMAJIPO.

Nyakasura School BOSE BIYAMBARIRA AMAJIPO.

Hari amafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga aca ibikuba agaragaza abanyeshuri mu mpuzankano zidasanzwe aho abahungu nabo biyambarira gikobwa.

Ibi byatumye isi icika ururondogoro bibera ku kigo kimwe cyo mu gihugu cya Uganda,ku ishuri ry'isumbuye rya NYAKASURA riherereye mu burengerazuba bw'iki gihugu mu karere ka Kabarole District.

Ubuyobozi bwemereye abanyeshuri b’abahungu kwambara amajipo nk’impuzankano, ndetse na bamwe mu bayobozi kuri iri shuri bagaragaye bazambaye mu rwego rwo kubashishikariza kwiyambarira uko bashaka.

Frank Manyindo uyobora iki kigo, yatangarije itangazamakuru ko abanyeshuri b’igitsina gabo bamenyereye kwambara ayo majipo ku ishuri rye kandi ko batakibibona nk'ibidasanzwe kuri bo.

Mu magambo ye yagize ati “Buri munyeshuri asigaye abona ko izi mpuzankano z'amajipo ku bahungu ari imyenda nk'indi isanzwe."

Uyu muyobozi avuga ko icyemezo cy’uko abanyeshuri b’igitsina gabo bambara amajipo ari kimwe mu bigize umuco w’ikigo cyabo kandi bubahiriza.

Yungamo agira ati "Imyambarire yubaka icyizere cy’abahungu kandi itanga abayobozi bakomeye. Ifite umwihariko."

Mu mateka, iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro bwa mbere mu mwaka w'1926 n’umumisiyoneri wari waraturutse muri Scotland witwa Ernest William Eborhard Calwell.

Uyu mu misiyoneri yari n'umusirikare afite ipeti rya Lieutenant-Commander,yabanje kwemeza ubwami bwa Buganda gukurikiza umuco wa Scotland,ariko umwami arabyanga, amutegeka kugenda.

Nyuma yakiriwe muri aka gace ka Nyakasura aho yafunguye iki kigo ku ikubitiro agerageza kwigisha abaturage abumvisha  kwigana umuco wa Scotland.