KARASIRA CLARISSE YIBUKIJWE KUDAHUNGA.

KARASIRA CLARISSE YIBUKIJWE KUDAHUNGA.

Umuhanzikazi CLARISSE KARASIRA ukunzwe n'abatari bake yongeye kwerekwa urukundo rumuhindurira intekerezo rusinziriza ibiherutse kumubaho.

Yibasiwe cyane ku rubuga rwa Twitter rubanda ruramwiha koko atukwa bitagira kivuga, bituma yiheba cyane yibaza impamvu iryo avuze ryumviswe nabi bimusunikira mu gufata icyemezo cyo kuva kuri urwo rubuga burundu.

Tariki 4 Kanama 2022 ku isaha ya 7:04 z'umugoroba nibwo Karasira yatangaje ibyo kuva kuri Twitter, akiritungutsa benshi bongeye kumwibasira bamubwira nabi bikomeretsa gusa ku rundi ruhande hari abahise bamusaba kugumaho kuko bamukunda cyane baramwinginga bimuhuza ibitari byiza.

Yaje kwisubiraho anabibwira abamukurikira mu butumwa burebure buri mu rurimi rw'icyongereza avuga ko nyuma y'urukundo yeretswe n'abamukunda yahisemo kutava kuri uru rubuga rukoreshwa n'imbaga nyamwinshi.

Muri make tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati "Ndashaka gushimira byimazeyo buri wese wampamagaye,uwanyandikiye mu gikari na E-mail anyibutsa uburemere bw'ibyo nkora."

Yongeyeho ati "Mwese muri amajwi y'IMANA ku isi kandi mwatumye numva ko nkwiye kuguma ku ikosi. Iyaba imuri zacu zamurikaga kurushaho."

Ibi akibivuga nabyo bamwe ntibatinze kumusubiza ibitari byiza kuri we, nk'uwiyita UMUTIBA wamubwiye ko agomba kuhaguma akabona ibyo akwiye ndetse ko ibimubaho ariwe ubyitera, anavuga ko ategereje ibindi bijyanye n'ubusugi bwe.

Ati "You have to stay here and face what you deserve....ndacyeka warize abanyarwanda ntibakunda umuntu ubaratira ibyo yagezeho ikindi dutegereje indi tweet of virginity, please don't delay the course!!"

Mu nkuru twabagejejeho kuri uyu wa Gatanu https://www.kalisimbi.com/clarisse-karasira-arava-kuri-twitter

Clarisse yari yitangarije ko kubera ibyo abonera kuri Twitter atari ahantu ho kuguma kuri we asaba abamukunda imbabazi z'uko Konti ye agiye kuyisiba bidatinze.

Benshi bahise bamwibutsa ko adakwiriye guhunga abamwanga kuko baba babonye urwaho rwo kumubonerana no ku zindi mbuga nkoranyambaga kuko ntaho yaba agiye ntaho yaba avuye byose ari kimwe.

Kwibasirwa kwe kwatangiye mu minsi ishize ubwo abafana n''ibyamamare bitandukanye bitishimiye ibyo yari avuze, nk'uko twabibagejejeho mu nkuru https://www.kalisimbi.com/clarisse-karasira-ajombwe-ikindi-gikwasi-na-yolo-the-queen