RUSESABAGINA ASHOBORA KUBABARIRWA.

RUSESABAGINA ASHOBORA KUBABARIRWA.

Imbabazi n'ubugwaneza bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda byongeye kugaragara mu maso ye ubwo yakomozaga kuri Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha bikomeye.

Perezida Paul Kagame Ubwo yari mu kiganiro n'igitangazamakuru cyizwi ku isi nka SEMAFOR dukesha iyi nkuru, yabajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n'umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda muri rusange ariko bigera no ku kibazo cya Rusesabagina, asubiza mu mvugo yuje ineza ica amarenga ko ashobora kubabarirwa ariko bikurikije amategeko.

Yagize ati "Nk'uko ubizi no mu mateka yacu mu gihe twifuzaga kuzamuka ngo tugere kuri iri terambere twavugaga mbere, twageze no ku rwego rwo kubabarira ibitababarirwa."

Intore izirusha intambwe asobanura kuri ibi byaha byababariwe kandi ubusanzwe bitababarirwa, yatanze urugero ku bantu bababariwe barafunguurwa kuva kera kandi baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Yunzemo ati "Ntabwo turi abantu bifuza kuguma hamwe tutagira urugendo dukora. Hari ibiganiro bikomeje mu gushaka inzira zishoboka zo gukemura icyo kibazo hatabayeho kubangamira amahame y'ibanze kandi ndibwira ko hari ikizakorwa.

Umukuru w'igihugu avuze ibi nyuma yuko yamaganiye kure abashyiraga imbere inyungu bashaka ko uyu munyapolitiki arekurwa birengagije nkana ibyaha byakorewe ku karubanda ndetse yahamijwe n'urukiko.

Soma inkuru yose; https://www.kalisimbi.com/paul-rusesabagina-yasabiwe-gufungurwa-byihuse

Paul Rusesabagina w'imyaka isaga 68 kuri ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge, yahamijwe ibyaha birimo iby'iterabwoba byakozwe mu bitero byagabwe n'inyeshyamba z'umutwe wa FLN ufatanyije na MRCD yari ayoboye byahitanye ubuzima bw'abaturage basaga 9 binangiza imitungo irimo imodoka zatwitswe indi irasahurwa.

Ibi byose byabereye mu mirenge itandukanye igize uturere twa NYAMASHEKE,RUSIZI, NYAMAGABE na NYARUGURU ahagana mu mwaka wa 2018.