BIHINDUYE ISURA RAILA ODINGA ADINDIJE BYINSHI MURI KENYA.

BIHINDUYE ISURA RAILA ODINGA ADINDIJE BYINSHI MURI KENYA.

Ni Umwe mu bari bahanganye bikomeye mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse kuba muri Kenya ku ya 09 Kanama 2022, kugeza ubu ntiyemera ibyayavuyemo.

Raila Odinga wageze n'aho yitabaza urukiko rw'ikirenga avuga ko bamuhuguje intsinzi,kuri ubu amaze gusaba urukiko kwemeza ko ariwe watsinze nyuma y'ibyo yise uburiganya bwabaye mu matora.

Imvururu zabaye zose ubwo Komisiyo yatangazaga ko Dr. William Ruto ariwe watorewe kuyobora Kenya muri manda nshya byatumye bamwe mu barwanashyaka 'Azimio la Umoja' Odinga yari ahagarariye birara mu mihanda batangira gutwika bigaragambya.

Ubwo bari bateraniye i Mombasa, Imbere y'ihuriro ry'ishyaka rye Odinga yagize ati "Icyo dushaka ni uko urukiko ruhamya ko ari twe twatsinze amatora, Twaratsinze kandi niko kuri bizatangazwe natwe turahire."

Yumvikana neza agaragaza ko yarenganye, ibi bihera ku kuba igiteranyo cy'amajwi y'abakandida bose uko ari 4 uteranyije amajwi yabo arengaho 100% kandi byakabaye bihura.

Soma https://www.kalisimbi.com/raila-odinga-ntiyemera-igiteranyo-cyamajwi-kirenga-100

Uyu munyapolitike ntiyanyuzwe na nyuma yaho ajya ku rubuga rwa Twitter yandika avuga ko nta mikino noneho ibintu byahinduye isura.

Ati "Aba bavandimwe baratumenyereye. Iyi nshuro ntidushaka imikino. Intsinzi yacu ntizazimira gutyo gusa bizakemurirwa mu rukiko. Abanya-Kenya vuba baraza kugira Perezida nyawe kandi ukwiye."

Mbere yuko amajwi atangazwa hari habaye ugucikamo ibice muri Komisiyo y'amatora IEBC, abashinzwe kuyabara no kuyatangaza ntibemeranya hagati yabo, nyuma Wafula Chebukati uyikuriye yemeza ko kubitangaza ntayandi mananiza ashwana cyane na bamwe mu bamwungirije.

Ibi byose byateje intugunda mu gihugu aho bamwe mu baturage bakimara gutora bahise burira rutemikirerere berekeza mu bindi bihugu ngo hato umutekano udahungabana cyane bakaba bahaburira ubuzima.