AKA KANYA: FARDC NA M23 BYONGEYE GUKOZANYAHO.

AKA KANYA: FARDC NA M23 BYONGEYE GUKOZANYAHO.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zongeye gutera inyeshyamba za M23 biba ibindi bindi.

Amasasu kugeza n'ubu aracyavuza ubuhuha byuma yuko izi ngabo za FARDC zasubijwe inyuma na M23 yari ihagaze bwuma zituma ifata n'ibindi bice nk'ahitwa i Karambi uyu mutwe warambije.

Bamwe mu basirikare ba Congo baracyagerageza guhangana nyuma yuko bambuwe n'agace bari bafite mu gihe bari batumwe gutsinsura uyu mutwe wabazengereje byibura n'agace kamwe ariko biba iyanga ahubwo bamburwa n'aho bari bafite.

MAJOR WILLY Ngoma amaze gusakaza amashusho y'uko byari bimeze mu mirwano, aha urw'amenyo zimwe mu ngabo za FARDC zageze n'aho ziyambura imyenda ya gisirikare zivanga n'abaturage bahungaga zikiza amagara.

Ingabo za FARDC zikomeje gushwiragizwa n'ubu mu gihe Hari hashize iminsi agahenge ari kose mu mashyamba y'uburasirazuba bw'iki gihugu.