RIHANNA ARATWITE YITEGURA KWIBARUKA UBUHETA.

RIHANNA ARATWITE YITEGURA KWIBARUKA UBUHETA.

Nyuma yo kwibaruka imfura yabo RIHANNA n'umukunzi we ASAP Rocky baritegura kubyara umwana wabo wa kabiri. 

Byagaragaye cyane mu mafoto yafatiwe mu birori ngarukamwaka muri Sinema byo gutanga ibihembo byitiriwe OSCARS 2023.

Rihanna ubwo yatambukaga yiyerekana mu myambaro y'agahebuzo ntiyatinze guhita yereka abantu ko atwite inda ya kabiri ndetse yiteguranye ubwuzu ubuheta.

Nk'uko yabigenje ubushize ku mfura ye, ntaho yakinze abamukurikira yishimira kuba atwite anabigaragaza atewe ishema nabyo kugeza ageze ku rubyiniro asusurutsa abari bitabiriye ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 95 mu mateka y'isi ya Sinema.

Soma inkuru yose; https://www.kalisimbi.com/ugutwita-kwa-rihanna-kuzahora-mu-mateka

Kuri ubu uyu muryango w'ibyamamare n'ubwo witegura undi mwana uzaba igitangaza ku isi ukomeje kwishimira Umuhungu akaba imfura yabo bise igikomangoma.

RIHANNA yaherukaga gutaramira abakunzi be mu gitaramo cy'umukino w'ikirenga muri leta zunze ubumwe z'America uzwi nka SUPER BOWL aho yishimiwe bikomeye bitazasibangana mu mitima y'ababibonye.

Rihanna ubwo yari muri SUPER BOWL Halftime Show

Muri OSCARS 2023, Niho Yongeye gukora andi mateka mu ijoro ryacyeye ku rubyiniro aha abantu ishusho itazibagirana ubwo yaririmbaga indirimbo zitandukanye ku isonga iyanyuze abantu kuruta izindi ni iyitwa "LIFT ME UP".

Iyi ndirimbo n'ubwo itagize amahirwe yo gutahana igihembo, yari inahatanye muri OSCARS 2023 nk'indirimbo nziza y'umwaka yakorewe muri filime cyane ko yifashishijwe muri filime 'BLACK PANTHER".

Rihanna ubwo yasusurutsaga abitabiriye OSCARS 2023

ASAP ROCKY na RIHANNA bishimira imfura yabo