PEREZIDA PAUL KAGAME ATEGETSE KO AMABENDERA YURURUTSWA.

PEREZIDA PAUL KAGAME ATEGETSE KO AMABENDERA YURURUTSWA.

Hamaze gusohoka itangazo ritegeka ko ibendera ry'u Rwanda ndetse n'iry'akarere k'Afurika y'iburasirazuba yururutswa kugeza hagati.

Bitangajwe aka kanya n'ibiro bya minisitiri w'intebe Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu rwego rwo kunamira umwamikazi w'ubwongereza waraye atanze.

Riragira riti "Nyuma y'itanga ry'umwamikazi w'ubwongereza ,ELISABETH wa II , Perezida wa Repubulika , Nyakubahwa Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, Uhereye tariki 9 Nzeri ukageza igihe azatabarizwa."

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri mu muryango wa CommonWealth wayoborwaga n'Umwamikazi Elisabeth II watanze, nk'uko biteganywa uyu mwamikazi azatabarizwa nyuma y'iminsi 9 uhereye ubu.

Benshi bari mu gahinda cyane mu gihugu cy'ubwongereza aho buri kimwe cyose cyahagaze ndetse ibijyanye n'imyidagaduro n'imikino byasubitswe kugeza igihe kitaramenyekana.