RDC: MINISITIRI YERUYE AVUGA ABANZI BA CONGO KINSHASA ABO ARI BO.

RDC: MINISITIRI YERUYE AVUGA ABANZI BA CONGO KINSHASA ABO ARI BO.

Byongeye guca igikuba ubwo Minisitiri Kabangu Mpanda Jose yavugaga yeruye mu izina abanzi b'igihugu mu ruhame ari imbere y'abaturage.

Mpanda ayobora Minisiteri y'ubushakashatsi na siyansi muri Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari yasuye umujyi wa Mbujii-Mayi uherereye mu ntara ya Kasai.

Mu mbwirwaruhame ye yavuze ko u Rwanda cyangwa inyeshyamba za M23 atari abanzi b'igihugu cyabo ahubwo ko abakirimo bamwe ari bo banzi ba mbere.

Yateruye ati "Abanzi bacu turabazi. Abanzi b'igihugu cyacu cyangwa Perezida Tshisekedi si abanyarwanda,Si M23, Bari muri twe."

Mu bigaragara yatungaga agatoki bamwe mu bibasira ubutegetsi buriho adaciye kuruhande.

Yunzemo ati "Antoine Felix Tshisekedi azaba Perezida no muri manda izakurikira, yazanywe n'IMANA , GRAND-KASAI mubyizere."

Iri jambo rije rikurikirana n'imbwirwaruhame ya KABUND wahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi UDPS, ariko akaza kwigumura yamagana uwo yahoze ashyigikira.

Jean Marc Kabund yavugiye imbere y'itangazamakuru uko Perezida Tshisekedi ananiwe rugikubita, ndetse yicujije kuba yarakoranye nawe na bagenzi be.

Byabaye ubwo yashingaga ishyaka rye rishya ACH mu cyumweru gishize byanaciye no kuri Televiziyo y'igihugu 'RTNC'