ABANYAMULENGE BABA BAGIYE GUTERWA NA FARDC MU BITERO SIMUSIGA.

ABANYAMULENGE BABA BAGIYE GUTERWA NA FARDC MU BITERO SIMUSIGA.

Impuruza yatanzwe n'umuryango witwa 'TWIRWANEHO' ugizwe n'abanyamulenge baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko baba bagiye guterwa.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com aturutse mu banye-Congo avuga ko ingabo za Congo FARDC na FDNB zo mu Burundi zifatanyije zirimo kwitoreza kuzahungabanya umutekano wabo nk'uko babyivugira.

Abayobozi b'iri shyirahamwe rya 'TWIRWANEHO' bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu minsi iri mbere kandi ko ibimenyetso bigaragara.

Tariki 10 z'uku kwezi turimo dusoza, nibwo iyi myitozo yatangiye aho ikigamijwe ngo ari ukwihorera ku banyamulenge bo muri KIVU y'epfo babahora ko baba bashyigikiye M23.

Mu biri muri iyi mpuruza harimo ibivugwa ko Ingabo za FARDC nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 zaba zaritabaje iz'U Burundi FDNB ,zikitoreza guhashya umwanzi bahereye kubamushyigikiye.

Bemeza kandi ko abasirikare basaga 250 bambutse umugezi wa Rusizi baza basanganirwa n'ingabo za Congo, bitera inkeke ko haba harimo gutegurwa Jenoside ishobora guhitana ubu bwoko bw'abanyamulenge n'ubundi bakunze kwibasirwa cyane.

Mu gace ka UVIRA kandi nk'uko iri tangazo mpuruza ribisobanura, ngo hari abasirikare barenga 1500.

Ijambo 'SAVE MULENGE' si bwo bwa mbere waba uribonye kuko Mu myaka yatambutse, Amaraso y'abanyamulenge batabarika yamenekeye mu bitero bidasanzwe bazizwa uko bari, ndetse banasahurwa imitungo yabo.

Iyi niyo yabaye intandaro yo kuvuka kwa M23 ni iyi yo kuba hari ababangamirwa bashinjwa ko kuba bavuga ikinyarwanda atari abanye-Congo nyamara barahavukiye.

General Sultan Makenga uyobora M23 aherutse kubitangaza avuga ko bakwiye uburenganzira bungana nk'abaturage aho gukomeza guhohoterwa bazira aho bavukiye cyangwa ururimi bakoresha.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe, yunzemo avuga ko batazava aho bavukiye, kandi ko icyo barwanira ari ukubona igihugu cyabo kitagira ivanguramoko.

Kugeza ubu ntacyo leta ya Congo iravuga kuri iyi mpuruza y'ishyirahamwe 'TWIRWANEHO' naryo ryavutse kubera iyi mivurungano yishe benshi.