MIN. GATABAZI YASHIMIYE UMUJEPE WATUMYE ATAGONGA PEREZIDA.

MIN. GATABAZI YASHIMIYE UMUJEPE WATUMYE ATAGONGA PEREZIDA.

Ibyabaye tariki 27 Kanama 2022 ubwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyamasheke ho mu ntara y'iburengerazuba bw'u Rwanda, byongeye kugarukwaho na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney.

Minisitiri Gatabazi uyoboye Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yashimiye bikomeye umwe mu barinda umukuru w'igihugu wakoze iyo bwabaga amusubiza inyuma umwanya muto ngo hato atabangamira intore izirusha intambwe k'ubwo kwibeshya.

Mu magambo ye yagize ati "Icya mbere nshima ni uko ushinzwe kurinda umutekano w'umukuru w'igihugu yashoboye kumbuza kumugonga,kuko iyo mugonga nibwo byari kuba bibi."

Yongeyeho kandi ko kuba yarakuruwe gato ku ishati ntacyo byangije ku cyubahiro cye ahubwo anashimangira ko iyo aza guhutaza umukuru w'igihugu nabwo ntacyo yari kugira.

Icyo gihe Minister Gatabazi yari amaze kwakira Perezida Kagame i Nyamasheke atambagira asuhuza abaturage nabo bakoma amashyi abandi bavuza impundu.

Aha niho Minisiter Gatabazi wari umuri inyuma yaganjwe n'ibinezaneza kubwo kwibeshya arangarira gato mu baturage bari babishimiye agiye kugonga ukubuko kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ushinzwe kumurinda aba akebuye Minisiter asubiraho inyuma gato benshi batangira kubibona ukundi gutandukanye.

Buri ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu turere dutandukanye mu kwezi kwa Kanama, Minisitiri Gatabazi niwe wamwakiraga mu rwego rwo gutegura neza imigendekere yarwo yose.

Isomere inkuru y'uko byagenze i Nyamasheke;https://www.kalisimbi.com/perezida-paul-kagame-yakuriye-ingofero-umusizi-i-nyamasheke