RDF YEMEJE KO ABASIRIKARE BA CONGO BATEYE IBINDI BISASU I MUSANZE.

Iri tangazo rivuga ko ingabo za Congo FARDC zateye ibisasu byo mu bwoko bwa rokete bya milimetero 122mm biterwa mu gace ka Bunagana hafi y'umupaka ugabanya u Rwanda na Congo.

RDF YEMEJE KO ABASIRIKARE BA CONGO BATEYE IBINDI BISASU I MUSANZE.

Hasohotse itangazo ritanzwe n'igisirikare cy'U Rwanda RDF ryemeza ko hari ibisasu 2 byatewe i Musanze n'ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC.

Iri tangazo rivuga ko ingabo za Congo FARDC zateye ibisasu byo mu bwoko bwa rokete bya milimetero 122mm biterwa mu gace ka Bunagana hafi y'umupaka ugabanya u Rwanda na Congo.

Ni mu kagari ka Nyabigoma,umurenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda, aho byatewe ku isaha ya 11:55am.

Itangazo risohowe n'ingabo z'u Rwanda RDF

Bwa mbere aya makuru yamenyekanye mu masaha ya saa sita, ko kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Musanze hongeye guterwa ibindi bisasu bivuye muri Congo gusa igisirikare cy'u Rwanda cyari kitarabyemeza neza.

Ibi bikorwa bifatwa nk'ubushotoranyi bibaye nyuma y'ibyari byarabaye n'ubundi muri uyu murenge wa Kinigi na Nyange yo muri musanze ndetse no mu murenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera byose byabaye mu bihe bitandukanye, ku itariki 19 Werurwe no ku ya 23 Gicurasi uyu mwaka wa 2022.

Si ibyo gusa kandi kuko igisirikare cya Congo FARDC cyashimuse abasirikare 2 ba RDF bari bari ku mupaka bacunze umutekano kugeza n'ubu batararekurwa.

Igisirikare cy'u Rwanda cyahumurije abanyarwanda ko kigiye gushyira imbaraga mu gukemura iki kibazo ndetse kibizeza ko umutekano wabo ukomeje kubungwabungwa.