PEREZIDA PAUL KAGAME YASUYE NYIRAMANDWA  YAGABIYE.

PEREZIDA PAUL KAGAME YASUYE  NYIRAMANDWA  YAGABIYE.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyamagabe kari mu ntara y'amajyepfo.

Muri uru ruzinduko rwo Kuri uyu wa 26 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yaboneyeho ajya gusura umukecuru witwa Nyiramandwa Racheal w'imyaka 110 y'amavuko.

Mu bwuzu bwinshi NYIRAMANDWA yakiriye Perezida iwe mu rugo amushimira ko yamugabiye inka akanamwubakira inzu y'agatangaza mu bisingizo by'agahebuzo bitagira iherezo.

Imyaka yari yirenze amashusho y'uyu mukecuru acaracaye ku mbuga nkoranyambaga cyane yamugaragazaga asuhuzanya urugwiro Nyakubahwa akananyuzamo amwongorera amagambo y'ishimwe amufitiye ku mutima.

Mu mezi make ashize kandi nibwo Nyiramandwa yongeye kwirata uwamugabiye amuririmbira ikuzo ryuje ineza nyuma yo gutaha inzu y'akataraboneka yubakiwe.

Nyiramandwa yaje gutumira Perezida wa Repubulika ngo azamusure nawe amusezeranya ko bidatinze azamugeraho, isezerano akaba arosohoje kuru uyu wa gatanu w'icyumweru.

Uyu mukecuru atuye mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe hatari kure ya Sitade ya Nyagisenyi neza aho umukuru w'igihugu yakiriwe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi bihateraniye.