PASTOR JULIE UMUTINGANYI AKABA N'UMUHANZIKAZI YONGEYE KURIKOROZA.

PASTOR JULIE UMUTINGANYI AKABA N'UMUHANZIKAZI YONGEYE KURIKOROZA.

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA uzwi nka Pastor Julie Mutesasira yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ataka cyane umukunzi we bahuje igitsina.

JULIE Birungi wamamaye nka Julie Mutesasira mu ndirimbo 'ASOBOLA', akomoka muri UGANDA ariko ubu yibera muri Canada aho yabonye ubwenegihugu bwaho nyuma yo guhunga abamuteraga amabuye bamuziza kuba yarasebeje itorero akaba umutinganyi.

Akiva Muri Uganda yavuze ko icyabimuteye ari uko bahoraga bamusesereza ugasanga atisanzuye mu bandi bamuha akato ko yashakanye n'uwo bahuje igitsina kandi yari umushumba w'itorero ndetse n'indirimbo ze zahemburaga imitima y'abatari bake.

Ibimuvugwaho abihungije amaso yongeye kugaragaza ko yishimira urukundo rwe n'umukunzi we bamaranye imyaka isaga 7 kuva yatandukana n'umugabo we babyaranye abana 2.

Yagize ati "Nkikubona bwambere nafashwe n'amarangamutima, uwo niwo munsi niyumvisemo urukundo mu buzima bwanjye"

Amarangamutima yari yose mu butumwa yamugeneye amwibutsa ko ntacyamuruta ndetse ko ari uwe wese yamukoraho icyo ashaka cyose.

Ati " Iteka iyo nkurebye numva nagarama ugakora icyo ushaka ku mubiri wanjye,Nizeye ko tuzasazana rukundo rwanjye."

Ibi bikomeza gushengura imitima y'abakristo muri Uganda bamukundaga kuko kenshi iyo agize icyo avuga ku rukundo rwe n'umugore mugenzi we yihebeye hafi ya bose bamuvumira ku gahera.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nka  Ekikunyumira,Bamuyita Yesu,Lwana Nabo, Nkulembera na Saaba n'izindi.