RAYON SPORTS IGIYE KUBURA UWO YAGENDERAGAHO.

RAYON SPORTS IGIYE KUBURA UWO YAGENDERAGAHO.

Umukinnyi kabuhariwe ukina hagati mu kibuga asatira izamu, Muhire Kevin wa Rayon Sports biravugwa ko yaba agiye kuva mu gihugu akerekeza ibwotamasimbi.

Niwe wari Kapiteni w'iyi kipe ikunzwe na besnhi kurusha izindi muri iki gihugu, amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko ibiganiro n'ikipe yitwa Al-Yarmouk SC yo mu gihugu cya Kuwait bigeze kure.

Ntakabuza aho bukera araza kwerekeza muri iyi kipe itozwa n'umugabo ukomoka muri Portugal witwa Paixao Jorge wahoze anatoza Rayon Sports byatumye amurambagiza kubera ubuhanga amuziho.

Byavugwaga ko uyu mukinnyi agiye kongera amasezerano nyuma y'umwaka urangiye w'imikino yari yasinyiye 'Gikundiro' ariko kugeza n'ubu ntarashyira umukono ku masezerano mu nshuro zose ubuyobozi bwayo bwamwegereye.

Bizababaza abafana ba Rayon Sports kubura KEVIN wabahesheje ishema no mu myaka yatambutse ndetse benshi bishimira guhora bamubona mu bururu n'umweru.