MESSI NA RONALDO MU IFOTO ICIYE AGAHIGO ARI IMWE.

MESSI NA RONALDO MU IFOTO ICIYE AGAHIGO ARI IMWE.

Ifoto imwe yahuriyemo Umunya-Argentine Lionel Andres Messi n'umunya-Portugal Cristiano Ronaldo niyo ihenze cyane ica n'akandi gahigo gakomeye.

Niyo foto yaciye agahigo ko kuba ari iyo yakwirakwijwe cyane kurusha izindi ku isi mu gihe cy'amasaha ari munsi ya 24 yari imaze igiye hanze isamirwa hejuru n'abatagira ingano.

Bayihurijwemo n'uruganda rukomeye mu mideli rwa LUIS VUITTON aho bivugwa ko kuyigaragaramo byonyine bishyuwe agera kuri Miliyoni 5 z'amadorali y'America ushyize mu mafaranga y'u Rwanda akaba Miliyari 5 zose.

Bombi bagaragara bakina umukino wa Chess buri umwe abunza ibitekerezo amushakaho intsinzi muri uyu mukino bakiniraga ku gasanduku gato ka Luis Vuitton gasanzwe kazamo igikombe cy'isi buri gihe iyo gifunguwe, kikaba ari nako kibikwamo.

Uko ari babiri basakaje iyi foto ku nkuta zabo za Instagram aho ku ya Ronaldo imaze gukundwa n'abarenga 32,000,000 mu gihe ku rukuta rwa Leo Messi imaze gukundwa n'abantu barenga 25,000,000 kugeza ubu iyi nkuru yandikiwe.

Ibaye kandi ifoto ya mbere ikunzwe kurusha izindi ku mbuga nkoranyambaga z'Uruganda rwa Luis Vuitton aho nko kuri Instagram yarwo yakanzweho agatima n'abantu barenga 3,763,805.

Igitangaje cyane ni uko ari ifoto yafashwe n'Umukecuru w'imyaka 73 w'umunyamerikakazi witwa Anna-Lou Leibovitz wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ANNIE LEIBOVITZ, umufotozi wakamejeje mu gufotora ibyamamare bikomeye kuri iyi isi ya Rurema.

Annie leibovitz

Ntakabuza ko kuba yahuriwemo n'ibi bikomerezwa iza gukomeza guca utundi duhigo twinshi na cyane ko aba bayirimo bagiye besa udutandukanye.

Bafatwa nk'abami ba ruhago kuri uyu mubumbe kuva batangira kugaragara mu kibuga buri umwe ahiga undi inshundura bazinyeganyeza uko umwaka uje n'undi ugataha batahana ibikombe n'ibihembo umusubirizo.

Mbere yuko bakina igikombe cy'isi cya 2022, Imibare yerekana ko bakinnye imikino 1,814 batsinda ibitego 1,604 batanga imipira yavuyemo ibitego 581, bamaze kwegukana ibikombe 80 naho uteranyije imipira ya zahabu batsindiye ni bafite12.

MESSI yatwaye imipira 7 ya zahabu 'Ballon D'Or' bishatse kuvuga ko yatowe nk'umukinnyi wahize abandi ku isi mu myaka irindwi itandukanye.

Cristiano Ronaldo we yahawe inshuro 5 iyi mipira ya zahabu 'Ballon D'ors' mu myaka 5 itandukanye akiri mu kibuga,Uyu ni we mukinnyi urusha abandi bose ku isi ibitego yatsinze mu mateka ya ruhago aho amaze kugeza 818.

Bizandikwa mu mateka ko imikino y'igikombe cy'isi mu gihugu cya QATAR yatangiye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022 aho bombi bagiye guhagararira amakipe y'ibihugu byabo ahagaze bwuma mu matsinda arimo biteguye gutsinda.