AMERICA ISEZEREWE N'UBUHOLANDI

AMERICA ISEZEREWE N'UBUHOLANDI

Ikipe y'igihugu ya leta zunze ubumwe z'America[USA] izingishijwe utwayo n'Ubuholandi mu gikombe cy'isi gikomeje kubera QATAR.

America niyo kipe ibimburiye izindi mu gusezererwa nyuma yo gutsindwa ibitego 3 kuri 1 muri Kimwe cy'umunani cy'irangiza cy'iyi mikino karundura ikomeje kuryohera benshi.

Byatangiye ari uguhangana ku mpande zombi ba rutahizamu basirisimba imbere y'amazamu bahiga intsinzi ariko bihira  MEMPHIS DEPAY w'Ubuholandi ku munota wa 10 wonyine abanyabikamo igitego kibanziriza ibindi.

Umuriro wakomeje kwaka imbere y'izamu ry'America birangira ku munota wa 45 uwitwa Daley Blind ahesheje intsinzi Ubuholandi busoza igice cya mbere bwibitseho impamba 2.

Igice cya kabiri cyatangiye America yiyuburuye isumbiriza ishaka kwishyura mpaka ku munota wa 76 w'umukino ibona igitego cyatsinzwe na Wright HAJI icyizere kiragaruka ariko mu kanya bwanya kirayoyoka nyuma yuko Denzel Dumfries ayongobeje ubugingo bw'umuzamu amukubita igitego cy'umuriro ku munota wa 81.

Intege zahise zicika ku basore bakomoka kwa BIDEN batangira kwiheba barwana intambara itoroshye yo kwikuramo uwo mwenda iminota 90 irarangira birinda iyo umusifuzi yongeraho 6 y'amahirwe ariko apfa ubusa kuri bo.

Umukino urangiye abafana ba USA bifashe mapfubyi mu gihe abaturutse i Amsterdam n'imihanda ya za Rotterdam bitereraga mu kirere bishimira gutsinda.

Biteganyijwe ko Ubuholandi[Netherlands] buzesurana n'ikipe iri butsinde hagati ya Argentine na Australia biza kwisobanura iri joro ku isaha ya 9:00pm.