CHAN2023: AMAVUBI ASEZEREWE NA ETHIOPIA.

CHAN2023: AMAVUBI ASEZEREWE NA ETHIOPIA.

AMAVUBI asezerewe mu mikino yo gushaka itike ya CHAN2023 nyuma yogutsindwa igitego kimwe ku busa na ETHIOPIA.

Byatangiye umukino urimo imbaraga cyane kuruhande rw'u Rwanda abakinnyi bashakaga kubona igiitego hakiri kare bakora iyo bwabaga ariko biba iyanga.

Ku munota wa 2 n'amasegonda 12 NISHIMWE Blaise yateye ishoti ritunguranye mu izamu ariko umunyezamu MIKE wa Ethiopia arawuhorahoza buba Uburyo bwa mbere bubonetse mu mukino.

Amashoti n'amacenga hagati mu kibuga n'umupira wo guhererekanya ku bakinnyi ba Ethiopia bageragezaga kugera imbere y'izamu ryari ririnzwe na Ntwali Fiacre, igitutu kiba cyose gitera ikosa ryakozwe na SERUMOGO Alli rivamo kufura ku munota wa 20'.

Ku 23 ushyira uwa 24 nibwo iyi kufura yatewe neza ku ishoti riremereye ryatewe mu nguni na DAWA Hutessa Dukele igitego kiba kiranyoye abanyarwanda bacika intege kugeza igice cya mbere kirangiye ari igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye abasore b'AMAVUBI basatira cyane kuko basabwaga ibitego 2 ngo bizere gukomeza, gusa nabyo biranga biba iby'ibura.

Urugendo rwekeza i Algeria ku AMAVUBI rushyizweho akadomo biba ku nshuro ya mbere habuze itike mu mateka y'irushanwa rya CHAN.