AGASHYA: YAHAWE TIP YA MILIYONI 3 BIRAMURENGA.

AGASHYA: YAHAWE TIP YA MILIYONI 3 BIRAMURENGA.

Byatangaje abantu benshi ubwo umukiriya muri Resitora ya Pennsylvania muri Amerika yasigiye uwamwakiriye amafaranga y'ishimwe rya serivisi nziza (Tip), angana n'amadolari ibihumbi $3,000.

Iyi niyo TIP ya mbere ibyaheo ikamenyekana aka kageni kuko buri wese atiyumvisha uburyo yahabwa angana na Miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yishyuye aka kayabo ahimbaza imikorere y'uyu mukozi nyuma yuko yari kwishyura bisanzwe amadolari asaga  $13,25 (13, 250Rwf) binezeza cyane uyu mukozi wari uhuye n'igitangaza cy'umukiriya.

Uyu mugabo wakoze ibi yitwa Eric Smith, yari umusuhuke muri uwo mujyi atawumenyereye, yaje kwinjira muri iyi nzu y'uburiro ya Alfredo ahabwa 'Strombolie' ubwoko bw'umugati urimo inyama uramuryohera cyane arawishimira.

Si umugati gusa yishimiye kuko yitegereje imikorere yuje urugwiro by'uyu mukozi biramurenga ku mutima ashimagiza iyo resitora iherereye i Scranton muri Pennsylvania imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo gufata iryo funguro ntiyatinze kugaragaza ko yaryishimiye ibiri akarusho n'uwamwakiriye neza niko guhita amuha agashimwe kangana na Miliyoni 3 undi azikenyereraho atyo. 

Matt Martini uyobora iyi resitora, yabwiye CNN dukesha iyi nkuru, ati "Igihe cyo kumwishyura kigeze, Lambert yinjiye mu biro byanjye yuzuye amarira, ahinda umushyitsi avuga ko umukiriya amusigiye amadolari 3,000 y'ishimwe rya serivisi yamuhaye kuri fagitire y'amadorari 13.25."

Benshi mu bakunda kujya muri za resitora n'ahandi hafatirwa amafunguro bakunze gutanga amafaranga y'inyongera ku mukozi wabakiriye bitewe na Serivise nziza yabahaye.

Gusa ibi byo byabaye akarusho bitungurana kubona amafaranga yo kwishyurwa ari make cyane ugereranyije n'ayo yahaye uyu mukozi.