LIVE: RWANDA Vs ZIMBABWE

LIVE: RWANDA Vs ZIMBABWE

Aka kanya ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'AMAVUBI irimo kwesurana na ZIMBABWE bakunze kwita 'THE WARRIORS'.

Umukino watangiye amakipe yombi ahangana ariko bidakabije, ahanini bakinira hagati mu kibuga nta n'imwe ipfa kugerageza gutinyuka izamu ry'iyindi.

Ku munota wa 6 nibwo rutahizamu wa Zimbabwe witwa MUSKWE yagerageje uburyo anyaruka asatira izamu ariko ba myugariro b'AMAVUBI bamuviraho inda imwe, umuzamu Ntwari Fiacre birangira awufashe.

Nyuma yaho Mugisha Gilbert yaje guhabwa umupira na Hakim Sahabo agerageza gushota mu izamu rya ZIMBABWE biba iby'ubusa arahusha.

Byongeye kuba ibindi bindi ubwo Hakim Sahabo yateye umupira w'umuterekano ugana ku umutwe wa Gilbert biba ubwa kabiri ahushije amahirwe.

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Amakipe yombi agiye kuruhuka akubita agatoki ku kandi anyotewe n'intsinzi mu gice cya Kabiri cy'umukino w'ijonjora ry'igikombe cy'isi kizaba 2026, 'FIFA WORLD CUP QUALIFIERS'.

Igice cya Kabiri gitangiye habaho impinduka ku ruhande rw'amavubi, hinjiramo Mugisha Didier ku ruhande rw'ubusatirizi, mu gihe Niyonzima Olivier Seif yasimburaga Mugisha Bonheur.

Si abo gusa kuko GITEGO ARTHUR yinjiye asimbuye Byiringiro Lague ahita anagerageza uburyo bubiri bwihuse mu rubuga rw'amahina, ntiyatsinda ariko bitanga icyizere.

Urugo rw'AMAVUBI rwari ruhiye Ku munota wa 60 , hatewe koroneri ya ZIMBABWE imbere y'izamu ryonyine myugariro TAKWARA akubita umutwe umupira uca gato ku ruhande.

Igitego cyanyoye mu izamu ry'AMAVUBI ariko abakinnyi ba ZIMBABWE bisanga baraririye. Ako kanya Hakim SAHABO asohorwa mu kibuga hinjira Muhire Kevin, Mu gihe SIBOMANA Patrick asimbura Nshuti Innocent.

Byabaye bibi ku basore b'AMAVUBI bashya ubwoba ubwo ZIMBABWE yinjizaga igikurankota KADEWERE wa Olympique Lyonnais yo mu bufaransa, waje no kubona uburyo butandukanye ariko bwabaye impfabusa.

Ku munota wa 89 usatira uwa 90 , NIYOMUGABO Jean Claude ku ruhande rw'ibumoso yahushije igitego cyari cyabazwe abafana bifata ku mutwe, ari nako umsifuzi yahise yongeraho iminota 4.

Byongeye gusa n'ibihira AMAVUBI, ku munota wa 90+3' haboneka kufura ya nyuma ariko MUHIRE Kevin awuteye, abasore ba ZIMBABWE bawukuraho umukino urangira nta kipe n'imwe inyabitse indi.