M23 NONEHO YISHIMIWE N'ABANYE-CONGO KUBERA IBYO YAKOZE.

M23 NONEHO YISHIMIWE N'ABANYE-CONGO KUBERA IBYO YAKOZE.

Umutwe wa M23 kera kabaye hari abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bayishimiye kubera kubarindira ibyabo bataye bahunga.

Intambara ikomeye yatumye uyu mutwe ufata Rutshuru,n'utundi duce nk'umujyi wa Bunagana ikubise inshuro ingabo za leta FARDC abatuyeyo bahunga bava mu byabo bakiza amagara.

Bivugwa ko Ugerageje gusahura imitungo y'abahunze akubitwa ibiboko bitabarika n'abasirikare ba M23 bamuhana ngo acike ku ngeso y'ubusambo.

Amakuru aturuka mu nkambi y'abahungiye muri Uganda hafi y'umupaka wa Bunagana avuga ko abaturage baho bagaruka umunsi ku munsi gusarura ibibarengera bari barataye.

Iyo igihe cyo gukora imirimo itandukanye nko gusarura cyangwa gutera imyaka mu butaka bwabo baraza bakabikora kandi barinzwe mu mutekano usesuye.

Umwe mu baturage bagerageje kugaruka gushaka ibitunga umuryango we yishimira uko uyu mutwe ukomeza kubacungira umutekano w'ibyabo.

Ati "Iyo babonye ugiye mu murima w'abandi baragufata bakagukubita iz'akabwana, bagusanga ku nzu udafitiye urufunguzo bakakubaza aho ruri utarwerekana bagakeka ko waje gusahura ugakubitwa izindi ku buryo ntawutinyuka ikitari icye."

Aba baturage iyo bamaze gufata ibyabo barikorera bagasubira aho bakambitse muri Uganda kuko baba batinya ko amasasu yakongera kuvuga bikaba bibi kuri bo.

Bizera ko ntakabuza ibi bizashira bakava mu buhungiro ndetse bagashimira byimazeyo izi nyeshyamba za M23 zitahungabanije ibyabo ngo biteraganwe.

M23 n'ubwo ishimirwa ibi ariko ikomeza gushinjwa kwivugana bamwe mu baturage ikeka ko ari abanzi babo baje kubaneka, aho ibarirwa abantu 29 muri raporo iherutse gushyirwa hanze n'umuyango uharanira uburenganzira bwa muntu 'Human Right Watch'