PRINCE KID ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 16.

PRINCE KID ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 16.

Bimwe mu byabereye Mu rubanza rwa PRINCE KID byamenyekanye ko yasabiwe n'ubushinjacyaha gukatirwa imyaka 16.

Inkuru dukesha Bwiza ivuga ko imbere mu rukiko ubwo habaga urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid hashyizwe havugiwe byinshi birebana n'ibyaha akekwaho.

Ubushinjacyaha bwashimangiye neza ko ukekwa yakoze ibyaha byo gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n'uburyo yahojeje ku nkeke bamwe mu bitabiriye irushanwa rya MISS RWANDA yateguraga binyuze muri Rwanda Inspiration Backup yari abereye umuyobozi.

Bwavuze kandi ko yitwaje umwanya afite agerageza guhohotera uburenganzira bw'abana b'abakobwa batandukanye, kubera ibi byaha byose akekwaho kandi yakoze nkana azi neza ko bihanirwa n'amategeko, Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza guhamya ibyaha uregwa akekwaho.

Prince KID abifashijwemo n'abanyamategeko 2 ari bo Me Kayijuka na Me Emelyne Nyembo, yireguye atesha agaciro ibimenyetso by'ubushinjacyaha ahamya ko nta cyaha mu byo aregwa yakoze, hafashwe akanya ko kwiherera nyuma yaho, abanyamategeko bagaruka basaba umucamanza ko Ishimwe Dieudonne yagirwa umwere kuko ibyo ubushinjacyaha nta shingiro bifite ryaherwaho hafatwa umwanzuro wo kumuhana.

Umucamanza akimara kumva impande zombi yemeje ko imyanzuro y'urubanza izasomwa ku isaha ya saa saba z'amanywa Tariki 28 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2022 nyuma yo gusuzumana ubushishozi ibyavuzwe n'ibyagaragajwe.

Ni urubanza rwamaze amasaha arenga 7 rukaba rwabereye mu muhezo nyuma yo gutakamba asaba ko rwabera mu ruhame ariko ntiyabyemererwa.

Soma inkuru y'uko byagenze; https://www.kalisimbi.com/prince-kid-mu-rukiko

Isomere n'iyi nkuru; https://www.kalisimbi.com/prince-kid-yakuweho-icyaha-cyari-kumumanika-asigarana-2-agikurikiranyweho

Aha hari mbere yuko urubanza rutangizwa mu muhezo