LETA YAMUFASHIJE KWIPFIRA NYUMA Y'IGIHE ABISABA KENSHI.

LETA YAMUFASHIJE KWIPFIRA NYUMA Y'IGIHE ABISABA KENSHI.

Mu gihugu cy'ubutaliyani haravugwa inkuru itangaje ariko y'akababaro y'umugabo wasabye kwipfira nyuma yo kubisaba kenshi leta ikaza kubimufashamo.

Umwaka wari wirenze mu binyamakuru byo mu Butaliyani hatangajwe amakuru ko hari umugabo w’imyaka 44 uzwi ku izina rya “Mario” ushaka kurangiza ubuzima bwe abifashijwemo na muganga.

Mario amaze imyaka 12 yaragagaye umubiri we nyuma yo gukora impanuka yo mu muhanda, “byatumye yitabaza amategeko kugira ngo amwemerere kwicwa,gusa byaramugoye ndetse atakaza akayabo mu rubanza.

Bwa mbere byaraye bimenyekanye ko izina rye bwite ariryo Federico Carboni, yafashijwe gupfa nkuko yabisabye ndetse aba Umutaliyani wa mbere wemerewe gufashwa kwiyahura abyemerewe n’amategeko.Urupfu rwe rwabereye mu rugo rwe mu mujyi wa Senigallia uri ku cyambu cyo hagati.

Akazi yari asanzwe akora, yari umushoferi w’ikamyo wari ukiri ingaragu, yafashijwe kwiyahura akikijwe n’umuryango we, inshuti, n’abantu bamufashije kugera ku ntego ye, barimo abayobozi bo mu ishyirahamwe rya Luca Coscioni, itsinda riharanira uburenganzira bw’abashaka gupfa,bari bamaze amezi 18 bamufasha kubyemererwa ndetse ni nabo batangaje ko yapfuye banishimira ko ijwi ryabo ryumvikanye.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Italy news, Umunyamabanga w’iri shyirahamwe,Filomena Gallo,yasomye ibaruwa Bwana Carboni yanditse mu kwezi gushize.

Muri iyo baruwa yanditse ati: "sinshobora guhakana ko nicujije kuba naretse ubuzima, naba mbeshya mvuze ukundi kuko ubuzima ni bwiza kandi dufite bumwe gusa.Ariko ikibabaje ni uko byagenze.”

Umufasha wa nyakwigendera yatangaje  ati: “Federico yashakaga gukoresha uburenganzira bwe bwo guhitamo mu Butaliyani, kandi yari azi ko gutsimbarara kwe ari uburenganzira, umudendezo, bikorerwa kuri buri wese.”