ABAGORE 3 N'ABANA 18 NTIBAMUHAGIJE AGIYE KURONGORA UNDI.

ABAGORE 3 N'ABANA 18 NTIBAMUHAGIJE AGIYE KURONGORA UNDI.

Nyuma yo kuba atunze abagore barenze umwe n'abana benshi yavuze ko agiye gushaka undi mugore.

Mohammed Suleiman ni umugabo usanzwe akora akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya Nigeria iherereye ahitwa i Nsukka.

Inkuru dukesha TSB news ivuga ko n'ubwo afite abagore 3 n'abana 18, yatangaje abantu avuga ko batamuhagije bityo ko bidatinze mu cyumweru gitaha agiye gushaka undi mugore wiyongera ku bandi.

Sulaiman yivugiye ko kurongora abagore benshi biri mu nshingano ze kandi ko impamvu ari uko benshi mu bakobwa usanga barabuze abagabo kandi ahari. 

Mu magambo ye yateruye ati "Numvishe ari inshingano zanjye kurongora abagore benshi kubera ubuke bw'abagabo n'abasore batifuza kurongora bigatuma abakobwa benshi bagumirwa."

Yongeyeho ati "Simbyitayeho kugira abagore n'abana benshi mpfa kuba nkorera umushahara uzabatunga ibindi ntacyo bimbwiye rwose ngiye gushaka undi wa kane kandi na nyuma yaho nziyongeza kuko mfite amaboko n'ubwonko bubakorera."


Kuri ubu Suleiman buri mwana we wese yamwise rimwe mu mazina akoresha ngo hato hatazagira undi ubiyitirira.

Bisanzwe byemewe ko umugabo ashaka abagore barenze umwe nk'uko biri mu mahame y'idini ya Islam uyu mugabo asengeramo.