M23 ITUMYE CONGO ITERA UTWATSI INAMA IZABERA MU RWANDA.

M23 ITUMYE CONGO ITERA UTWATSI INAMA IZABERA MU RWANDA.

Inama rusange ihuza inteko zishinga amategeko ku isi [IPU] igiye kubera i Kigali vuba aha abagize inteko nshingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahakanye ko batazayitabira kubera umutwe wa M23.

Byatangajwe ku mugaragaro na Senateri akaba na Ambassaderi Muyumba Francine NKANGA weruye avuga ko we n'itsinda ryose ry'abasenateri n'abadepite mu nteko yabo i Kinshasa basinyiye ko batazakandagiza ibirenge byabo ku butaka bw'u Rwanda bashinja ko rufasha M23 yayogoje igihugu cyabo.

Yanditse Ati "Twebwe abasenateri n'abadepite mu nteko nshingamategeko, Turabamenyesha ko tutazitabira inteko rusange ya 145 ya IPU izabera i Kigali muri uku kwezi kubera impamvu z'uko u Rwanda iyi nama izaberamo rukomeje kugira uruhare mu gufasha M23 yakambitse i Bunagana n'ibindi bice yagezemo."

Iyi nama ya IPU iteganyijwe kuba ku nshuro ya 145, ikazabera i Kigali aho hazahurira n'abagize inteko nshingamategeko zo ku isi yose byitezwe ko abarenga 1000 bazaba bahateraniye.

Ibi byose bikomeje kugaragaza ko umubano hagati ya Congo Kinshasa n'u Rwanda ukomeje kugana ahatari heza mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwitana ba mwana.

Perezida Antoine Felix Tshisekedi aherutse kurega ibirego u Rwanda mu nama nkuru rusange ya ONU ahamya ko M23 ishyigikiwe kandi inkunga ntahandi iva uretse i Kigali.

Kuri ibi kandi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ntiyahwemye kugaragaza ko ibibazo mugenzi we afite nta ruhare na ruto u Rwanda rubigiramo kuko uko rwifuza umutekano mu gihugu imbere ni nako rwifuza amahoro asakaye n'ahandi.

Burya iyo inzu y'umuturanyi ihiye iba isatira iwawe ni kimwe mu bisobanura neza ko nta nyungu u Rwanda rwagira mu guhungabanya umutekano w'igihugu cya Congo Kinshasa baturanye ahubwo bifatwa nko gushaka guhungira ubwayi mu kigunda ku bayobozi ba Kinshasa.

Kuruhande rwa M23 kandi nayo yahakanye ko 'Nta n'urushinge' ikura i Kigali binashimangirwa ahanini ko n'ibimenyetso bivugwa bitagaragazwa.