THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 27

Tudatinze rero dukomeze n'inkuru yacu murabizi ubushize ko Gaston bari bamujyanye kwa muganga abaganga barimo kumwitaho uko bashoboye gusa mu kumwitaho ntacyo babwiraga Animatrice mbega byasaga naho bikomeye ukuntu, Animateur we yarimo yinginga cyane Discipline master ngo amukingire ikibaba ye kubivuga anamwemerera ikintu gikomeye ariko batarumvikana gusa nabyo byasaga nkaho amazi yarenze inkombe,Philippe we yari agiye guhamagara police ariko Chef abyitambikamo kuko Animateur yari yamukoresheje ngo amucunge cyane kugira ngo barebe ko ibyo byose babiburizamo bigahinduka ubusa.Koko se uyu mugambi wabo barashyira bawugereho?....Philippe se arabona uko ahamagara police?....Gaston se mama araza koroherwa nibura?..... Komeza wisomere iyi nkuru kandi ugira icyo uyigiramo...

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 27
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 27
**************************************
Amahoro n'imigisha bibe kuri wowe ukunda gusoma iyi nkuru umunsi k'umunsi #ndakuzirikana ndizera ko umeze neza cyane kandi shima IMANA yaguhaye amaso areba ukabasha no gusoma neza jya wibuka ko hari ababuze ayo mahirwe.
Tudatinze rero dukomeze n'inkuru yacu murabizi ubushize ko Gaston bari bamujyanye kwa muganga abaganga barimo kumwitaho uko bashoboye gusa mu kumwitaho ntacyo babwiraga Animatrice mbega byasaga naho bikomeye ukuntu, Animateur we yarimo yinginga cyane Discipline master ngo amukingire ikibaba ye kubivuga anamwemerera ikintu gikomeye ariko batarumvikana gusa nabyo byasaga nkaho amazi yarenze inkombe,Philippe we yari agiye guhamagara police ariko Chef abyitambikamo kuko Animateur yari yamukoresheje ngo amucunge cyane kugira ngo barebe ko ibyo byose babiburizamo bigahinduka ubusa.Koko se uyu mugambi wabo barashyira bawugereho?....Philippe se arabona uko ahamagara police?....Gaston se mama araza koroherwa nibura?.....
Komeza wisomere iyi nkuru kandi ugira icyo uyigiramo........... #ndagukunda
Philippe ubwo yari ashatse guhamagara police byajemo kidobya Chef abyitambikamo kuko aho yagendaga hose yamucungiraga hafi ngo adakoma rutenderi ugasanga umugambi we na Animateur ntugezweho wo kuburizamo ayo mahano yari yakoze,Chef yatangiye kumuganiriza ajijisha.
Chef:"eh! man uziko nanjye nashakaga guhamagara Papa ariko nkabura phone ahubwo hamagara vuba nanjye untize kabisa."
Philippe: "wapi man urabizi nanjye ndayitiye kandi uwo nyitiye uramuzi neza ko atajya akunda akavuyo."
Chef:" ariko ntabirenze ni ukuBipa gusa barahita bampamagara tuvugane ataraza ubundi simubonye hariya mu gikoni atetse arajya gusohoka ntabirangije."
Philippe: "ubwo se nabona nyiguhaye kandi atabinyibwiriye urumva ari bubifate gute?"
Chef:" ariko ntukagire ubwoba urabona yatubona gute koko?"
Philippe: "none se ushatse kuvuga ko nta maso agira cyangwa atabyitaho?"
Chef:"ibyo bireke wana iriya myotsi ko ari myinshi yatubona gute koko urabona itamwishe we?"
Philippe: " ntuzi ko ashobora no guhita asohoka se nyine kubera ko imyotsi imwishe?"
Chef:"wowe hamagara ntaribi ndahari ndakomeza kumucunga ubwo nasohoka ndaba nihombeye nyine ntakundi ntuzi ko bavuga ko uburiye mukwe ntako aba atagize? uwo mugani ntuwuzi.."
Philippe: "oya man wowe ahubwo genda umurebe ubimubwire agutize nanjye urasanga nsoje kuvugana na Mama kandi ni ukuri ndabizi ntabwo ayikwima."(yashakaga ngo agende ubundi ahite ahamagara police vuba vuba gusa biba nka bya bindi ngo imboga mbi ntizishira mu cyungo.)
Chef:"ikarume man dukore umuti ubwo se igihe twahereye ntuba wabikoze twanavuye aha."
Philippe: "mba nabikoze ariko sinari kubikora ntabiherewe uburenganzira ariko uziko mbikoze atabimbwiye ntazongera kumugera imbere mutera imbabazi ngo ndamutira telephone, nuko rero nawe jya wubaha ikintu cy'umuntu kandi niba akubwiye kureka ikintu icyo ari cyo cyose cyamubangamira kireke kuko kubangamira umuntu si byiza habe na gato."
Chef:"ariko se umukwikwi nawe yagutera ubwoba bigeze aho man hhhhh(aramuseka) ubundi se aho naba mubangamiye ni he?"
Philippe: "mu ubuzima ntugasuzugure umuntu uwo ariwe wese uko yaba ari ko kose kuko twese imbere y'IMANA yaturemye turangana ntabwo uzi uko ejo hawe hazaba hameze,kuba uri umunyeshuli akaba umutetsi bimwubahire kuko adatetse wabwirirwa cyangwa ukaburara ugatangira kwayura ndahamya neza ko ibindi byakugeraho wumvise agaciro ke nk'umuntu,ibyo bizirikane rero ugende umusabe kugutiza telephone nayikwemerera nanjye ndayiguha ibyanjye ntibitinda urasanga nabirangije ."
Chef:"hhhh hhhhh(aramuseka cyane rwose)
Philippe: "ko useka hari icyo mvuze kidasanzwe cyangwa cyaba gisekeje?"
Chef: "ariko wagiye ureka iyo mikino."
Philippe: "imikino yihe? gusa waseka wagira uzirikane ibyo nakubwiye."
Philippe: " genda sha jya umenya ko ndi umwana kandi nubwo ikinamico yaba ikubereye kuyikina ntabwo waza kuyinkiniraho."
Philippe: "ibyo byimenyere nziko nta kindi niba ibyo nakubwiye wabyumvise neza wikomeza kuntakariza umwanya w'ubusa nta gihe mfite reka nigendere."
Chef:" ahaaa ngaho hamagara nakubwira iki..ntabwo nongera kugusaba phone itari iyawe da!"
Philippe: "reka nguhe akanya wenda kujya kuyimusaba uracyabitekerezaho nkaba ndimo kukubuza gutekereza neza." (ashaka kumuhunga ngo ajye guhamagarira hirya aho atumva ibyo avuga.)
Chef:"ariko wagiye ureka man ubu se urarebye usanga aha nta reseaux(rezo) zihari ku uburyo bisaba kumpunga aho ntakumva ? ayo mabanga yawe ra! nzabandora ni umwana w'umunyarwanda."
Philippe: "umva ibi ni ukuvugana n'umuryango wanjye kandi ndagira ngo nkubwize ukuri ko bitakureba na gato uranyumva?.. nubona ninjiye mu ishuri ryawe ubereye umuyobozi uzabe aribwo wumva niba nsakuje ubundi unyandike mu basakuza mpanirwe ibyo nk'abandi naho hano ntukwiye kumva ibyanjye pe! ubundi se byakumarira iki?"(abivuga amwerurira ntacyo yikanga)
Chef:"eh! ushatse kuzana ibyo se? gusa umbabarire pe! ariko ndabizi neza ko atari umuryango ugiye guhamagara."(yitonze rwose yigize serieux cyane)
Philippe:"ibyo se ubundi urabishinzwe kumenya uwo ngomba guhamagara? ngiye kuvugana na Mama niyo mpamvu utagomba no kubyumva." (arongera arahindukira agiye maze Chef aramuhagarika ngo amubwire irya nyuma)
Chef:" buretse nkubwire basi ubone kugenda."
Philippe: "mbwira ndakumva ariko utantinza"
Chef: (aramwegera amureba mu maso)"urabizi ko nigeze kukubwira ko burya uwububa abonwa n'uhagaze sibyo?....menya ko ubu jyewe mpagaze wowe urimo kububa kandi ndakubonye ntumbonye sibyo nshuti yanjye?.. ngaho genda aho ushaka hose uvuge ibyo ushaka niba nimero ya Mama wawe itangizwa na rimwe(1) ubwo ntaribi erega ndagufite ibyo urimo upanga byose ndabizi ntacyo wambeshya na kimwe."
Philippe: (ahita yumva neza ko ibyo arimo babitahuye ariko yihagararaho)"reka genda ibyo ndimo se ni ibiki wowe uzi ko nabikubwiye ubundi wabuzwa n'iki kubimenya? reka nivuganire na Mama nta kindi. "
Chef:"Nimero ya Mama wawe se yarahindutse ntigitangizwa na 07.... ubu isigaye itangirwa na 1.... hhhhh(yewe nushaka ujye munda y'isi ndagusangayo)
Philippe yumvise ko ibye bimenyekanye ntiyanagira icyo amusubiza araceceka gusa maze ya telephone aragenda ayisubiza nyirayo mu mutuzo.
Umukwikwi:"eh! nuko nuko sha urakoze cyane wowe nzajya nyigutiza uri inyangamugayo rwose iyaba n'abandi bose bajyaga bakora nkawe."
Philippe: "urakoze cyane nawe uri umuntu w'umugabo kuba untiza phone yawe nkavugisha ab'iwacu."
Umukwikwi(umutetsi):"yego sha ubu se mubashije kuvugana birakemutse?"
Philippe: "yego kandi rwose Imana iguhe umugisha."
Umukwikwi: " ngaho rero reka nkomeze akazi kanjye ugire amasomo meza."
Philippe: " Urakoze nawe akazi keza."
Arisohokera maze wa mukwikwi aramureba cyane atangira kwivugisha ati ubu koko iyo numvira ababyeyi banjye nkakomeza kwiga sinigire ikirara ubu nanjye simbankirimo kwiga nanjye bantekera nkuko mbatekera aba bana...akomeza kwivugisha ubona ko mu maso he huzuye agahinda no kwicuza kwinshi.Animateur we yarimo akomeza kwumvisha neza Discipline master iby'ikinyoma cye agomba kubeshya ngo bitamukomerana ubona ko noneho hari ikintu bumvikanyeho.
Animateur: "ubundi ni uko bikwiye kugenda kandi ntibigoye rwose keretse utabishatse..wowe urumva bigoye se?"
Discipline master: "oya ndabyumva ko bitagoye pe!"
Animateur: "cyane rwose!!"
Discipline master: "ariko uko byaba bimeze kose mugenzi wanjye nkubwire..."
Animateur: "mbwira wowe ntakibazo wowe se ko uri umuvandimwe wanjye nemera."
Discipline master: "ni ukuri bigoye bitagoye ibi bintu ukwiye kubyitondera kuko ukoze ikosa gato.... gato cyane ariko...wakwisanga aho utazi utigeze unifuza ndagira ngo nkugire inama yo kwigengesera uranyumva?"
Animateur: " ibyo uvuga ni ukuri kandi wowe uzabibona uzahita ubona ko ndenze."
Discipline master: "ariko ikiruta byose ni uko ugomba kumpa ibyanjye hakiri kare kandi ukibwiriza kugira ngo isosi ntazayimenamo inshishi."
Animateur: "kubita impfubyi wiyibwiriza kurira wowe,ndabizi neza ko aho abagabo basezeraniye niho bahurira rwose ntugire impungenge nzabikora uko ushaka."
Discipline master: "gusa hari ikintu kimwe gitangaje nabonye ......."
Ataravuga icyo kintu haba hari ukomanze maze Discipline master arasohoka agiye kureba abona ni Director (umuyobozi w'ikigo) umushaka amubaza amakuru anamukurura ngo bajye mu biro bye amubaze uko bimeze n'aho Animateur yarengeye,Discipline master ahita afunga ibiro bye ngo ajye kumva ibyo Director amubwira afungirana Animateur nawe ubwoba buramutaha abura iyo akwirwa yibaza niba Discipline master ataribumugambanire akamutanga ku umunota wa nyuma.
Kwa muganga ho Linda yari apfukamye afashe Gaston mu biganza akimuririra gusa noneho inkuru nziza ni uko yari yakangutse byibura ariko inkuru mbi ni uko atabashaga kugira icyo asubiza umubwiye cyangwa umubajije kwari ukuzunguza umutwe mu gihe ashaka guhakana cyangwa kwemera kuko icyo yabashaga cyonyine ni ukumva,Animatrice yagerageje uko ashoboye yishyura amafaranga yasabwaga abaganga bamwizeza ko azakira ariko bitari vuba ari nabyo byashenguraga cyane umutima wa Linda,ababyeyi ba Gaston bahise bahasesekara basanga aryamye ubutanyeganyega,ubutavuga n'ubudahumbya amaso mbega amaso n'amatwi nibyo byari bisigaye bikora maze nyina akimubona araturika ararira afatanya na Linda yari asanze aho atanamuzi,umukazana na nyirabukwe batanaziranye baba bahujwe n'amarira babura gihoza. Papa wa Gaston we yahise yegera Animatrice ngo amubaze uko byose byagenze maze amubwira abivuye imuzi arabimusobanurira uko byakabaye.
Papa Gaston: "ubwo se ibyo bishoboka bite? umuntu w'umulezi koko.."
Animatrice: "natwe byatuyobeye pe!"
Papa Gaston: "umwana wanjye ndabizi yitwara neza ahubwo se ubwo nta kindi bapfaga?"
Animatrice: "reka ntacyo turamenya."
Papa Gaston: "ariko nkuwo ninde uba yaramuhaye akazi koko...oya uko si ukurera ahubwo se ari aho atarafungwa?"
Animatrice: "twasize bagiye kumujyana ubu arafunze ngo bamukurikirane ahanirwe ibyo yakoze." (yari azi ko Discipline master yamutanze ngo bamute muri yombi na police,icyo atari azi ni uko bishobora no kuburizwamo)
Gusa hashize akanya haje umupolisi wambaye civille(atambaye imyenda ya police) abereka ikarita ababwira ko uwo mugome atarafatwa maze bagwa mu kantu bose gusa ababwira ko bimaze kumenyekana ko bagiye kubikurikirana mu maguru mashya bagafata Animateur akaryozwa ibyo yakoze.
Mu kigo abanyeshuli bagiye kubona babona imodoka ya police(Panda gari) irinjiye bahita baserebura(celebration) abangaga Animateur bose barishima cyane babyinira ku urukoma,muri iyo pandagari hasohotsemo abapolisi babiri umwe ahetse imbunda bajya kuvugana na Director maze batangira gushakisha bafungura ibiro bya Animateur baramubura ahantu hose hasigaye kwa Discipline master maze naho bajyayo nawe arikumwe nabo ubwoba ari bwose yumva ko ibye bimurangiranye nibamusangamo kuko yari yasize amufungiranyemo kandi atanabibasobanuriye mbere maze bamutegeka gufungura ibiro bye vuba maze bagifungura tayali basanga................................
EPISODE 28 on the way............
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Animateur arashyize arafashwe???.......Hhhhhhh akabi gasekwa nk'akeza koko iki kintu cyatangaje Discipline master niki?.....aho se we ntari bujyane na Animateur muri gereza? kuko ibi babyita ubufatanyacyaha.
Gaston we twizere ko azakira ubwo yorohewe se?.....
NTUZACIKWE na Episodes zikurikira nshuti jya wibuka gukanda LIKE, COMMENT na SHARE ahantu hose iyi nkuru uyisangize n'abandi bose.
Murakoze cyane
SHALOOM