DRC : M23 BIRAVUGWA KO YAMAZE KUGOTA UMUJYI WA GOMA

Magingo aya, M23 yazengurutse Goma, ndetse uburyo bwo kwinjira muri uyu mujyi, ni ubukoresha inzira y’ikirere, ubwato ndetse n’umuhanda wa Bukavu - Minova. Ihuriro ry’ingabo za FARDC na FDLR, zimuriye intwaro zazo mu gace ka Munigi, hanze ya Goma.

Ubu M23 ifite ubushobozi bwo kuba yafunga ikibuga cy’indege igihe icyo aricyo cyose yabishakira. Kwinjira no kwigarurira Goma, ntabwo biri muri gahunda y’uyu mutwe ahubwo gahunda ni ugushyira igitutu kuri leta ya Kinshasa ugacamo ibice iri huriro kandi ukagaragaza ubushobozi buke bwa Tshisekedi muri uru rugamba.

Kugeza ku wa Gatanu, abacanshuro bari bakirasa ku birindiro bya M23 mu bice bya Kibumba. Gusa ariko intego yabo ntiyari isobanutse, kuko barashe mu basivile, mu gihe M23 yo yari mu miserege no mu ndake yacukuye.

Imikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga, nta musaruro iratanga.

Intwaro nshya Kinshasa yazanye ndetse n’abasirikare bashya baherutse kurangiza imyitozo; byose nta musaruro byatanze mu rugamba na M23.

Mu bihe byashize, Kinshasa yagerageje kumvisha Monusco na FARDC gufatanya muri uru rugamba, intego ntabwo yari ukugaba ibitero kuri M23 nubwo ubutegetsi bwa Congo bwabwiraga abaturage ko bwohereje ku rugamba ingabo nyinshi zo kurwanya M23.

Amakuru aravuga ko Umuryango wa SADC waraye wemeye kohereza ingabo muri RDC gufasha FARDC gutsinda M23.Mu mwaka wa 2013 niwo wayirukanye.

SRC: IGIHE