IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 15

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 15
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 15
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Ibihe byiza kuri wowe udahwema gusoma iyi nkuru mukomeze muyikunde nanjye ndabakunda.
Davis yari ageze mu urugo ari kuri phone avugana numukobwa tutamenye gusa yahise akupa bitewe n'ibyo yari abonye Jolly arimo,Abel we yari atashye akubita agatoki ku kandi kubwo kwirengagizwa na Neillah avuga ko azihimura,Norah we hari icyiza noneho yari agiye kubwira murumuna we.... Ese byahereye he? #komezawisomere
Wibuke gukanda #LIKE #COMMENT #SHARE
Davis avuye guhaha afite envelope mu ntoki z'ikiganza kimwe ukundi kuboko gufite phone ayifatiye ku ugutwi ayivugiraho.
Davis: "Nibyo se?... Sha byaba ari byiza niba koko uyumunsi waboneka njye Ndahari wese...(yinjira mu gipangu)...Umva nkubwire noneho ikiri ku umutima..." (Atararenzaho byinshi mu maso he harahinduka ako kanya phone arayikupa abonye Jolly atetse yambaye akajipo kagufi Cyane kagaragaza ibibero bye byose. "
Jolly: (ahindukira yitonze abona Davis byamukoze ahantu maze aramusekera)" ko utunguwe se?"
Davis: "Oya ntacyo ntacyo...." (Akomeza ajya gufungura urugi iwe yiyumanfanyije)
Jolly: "Nabonye utinze ngirango wagize ikibazo"
Davis: "Oya ntakibazo nagize"
Jolly: "gira rero uze dusangire ngiye guhisha."
Davis: "Eeh Oya ntakibazo reka nze nanjye nteke"
Jolly: "uteka kandi nabikoze?... Humura natetse ibyanjye nawe kandi ntuzane byabindi byawe."
Davis yinjira mu nzu atavuze agezemo yicara ku uburiri yibaza byinshi hashize akanya areba muri phone ajya hahandi haba hari Numero yahamagaye n'izamugamagaye kumbi wa mukobwa yavugishaga kuri Numero ye hari handitseho ngo "Teta" maze akomeza gutumbira rya zina arisoma nkaho rifite inyuguti mirongo ine(40) kandi ritarengereje enye(4) mu gihe akirireba Jolly aba amusanze ku uburiri abona na rya zina 'Teta' Davis arikanga yumvise izo ntoki ze zimukozeho.
Jolly: "Davis ngwino sha dusangire birahiye Sibyo?"
Davis: "ariko ntakibazo mfite ndumva ntashonje"
Jolly: "Oya wikwihagararaho hanyuma se uvuye guhaha ibyo kujugunya?"
Davis: "Oyaa arikooo..."
Jolly: "Ariko yireke uze tujye kurya ibindi ubirebe nyuma"
Davis: "ibiki?"
Jolly: "Ibyo wari urimo"
Davis: "ntabyo"
Jolly: "Ibyo tubireke ngwino twirire ariko ubundi ko ntawundi tubana hano ubwo urumva twese kwisangiza bikwiye?... Ikindi ntabwo wajya ubona amafaranga yo kunyishyura Iyi nzu ubamo ngo ubone n'ayo guhaha"
Davis: "Ooh oya ntakibazo ibyo ntukabyiteho ndayabona."
Jolly: "ibyo kwifunga gutyo ubikundira iki?"
Abel yicaye muri ghetto wenyine arakaye cyane atekereza ukuntu asebye ibyo yashakaga atabibonye anivugisha.
Abel:"Uriya mukobwa ibyo ankoreye sinabyihanganira....ubonye ukuntu ambwiye nabi koko nkaho namwiciye.....cyangwa Claude niwe wamunteje....oya ariko...... ntakindi ngomba kumukorera ngiye kumukorera ikimwemeza ku uburyo nawe azajya abareba akicuza... Ariko nungutse ibitekerezo bibiri kimwe nzabanza mbimubwire ikindi ndagikora mwereke ko bishoboka,.....Claude naza ndafata phone ye ndebe amafoto bifashe ndabizi ntiyabura ubundi nzayamwereke Mubwire ko nzayashyira hanze.... Uhmm inama ni iyo kabisa uhmm!!!"
Claude we hari aho yari yagiye ataragaruka,Abel atangira guteka no gutunganya ibintu biri aho ategereje ko aza kuza agafata phone ye agakora icyo yagambiriye gusa yagombaga kubikora rwihishwa kuko na Claude ntiyari kumwemerera.
Norah noneho yicaranye na Neillah mu uruganiriro na nyina abicaye hafi mbese bigaragara ko hari icyo Norah agiye kubabwira.
Norah: "nifuzaga kubasaba imbabazi mbere ya byose kuko ni kenshi ntajya mbasha kwifata iyo ngize umujinya ariko ni ukuri mumbabarire mama"
Mama Norah: "ntakibazo mukobwa wanjye"
Norah: "ikintu nababwira ni uko mbakunda mwese kandi ndifuza ko twagira umuryango mwiza wumvikana kuri buri kimwe cyose kuko gushwana no guhora dushondana nk'inkoko ntabwo aribyo kuko n'utwanga iyo abonye bibayeho arishima." (Neillah abyumvise gutyo asohoka nk'ugiye kwihagarika)
Mama Norah:"Cyane rwose "
Norah: "gusa hari icyo nashakaga kuvuga Neillah wagenda ntavuze ikindi."
Neillah: "reka nihagarike ndaje" (yihuta asohoka)
Norah: "icyo nashakaga kuvuga rero....."
Akivuga ibyo Mama Norah aba arahamagawe kuri phone abona ni Numero atazi agiye kuyitaba ihita ivaho,agiye kongera gutega amatwi nanone irasona agiye kuyifata ivaho,bibaho inshuro nka 3 wagira ngo ni umuntu urimo kumureba byatumye ajya hanze ngo arebe uwo ariwe, ibyo birogoya icyo kiganiro.
Tugaruka kuri Davis arimo arunguruka hanze asa nkaho hari umuntu ategereje maze areba muri phone asa nk'ugiye guhamagara ahita abona Jolly aje asa nk'umusanga ahita ayikuraho ariko nyamukobwa asubira inyuma nkaho hari icyo yibagiwe yinjira mu nzu,Davis akomeza gucungacunga hashize akanya Jolly aragaruka noneho yikenyeje igitenge agiye kumugeraho phone ya Davis irasona arebye umuhamagaye abona ni...................................
EPISODE 16 Loading..............
Written by: Ishimwe Sammy
Ninde uhamagaye Davis?..... Abel se uyu mupango we uramuhira?.....Norah usabye imbabazi se ni iki kindi yari agiye kuvuga?..... Ninde urogoye iki kiganiro cy'umuryango?.....
Teta se koko niwe wavuganaga na Davis?...
Tubwire uko ubyumva turabikunda Cyane.
Ibuka gukora LIKE, COMMENT&SHARE
Ushaka kureba film ngufi ya mbere nasohoye wajya kuri YouTube channel ya IS ONLINE hariho iyitwa BETTER ALONE uyirebe wibuke gukora SUBSCRIBE kugira ngo ujye ubona n'izindi ngiye gusohora vuba aha bikoroheye.
Murakoze Cyane
SHALOOOOOOM
NTUZACIKWEEEEE!!!!!!!