MURAMU WA PEREZIDA TSHISEKEDI ARASHINJWA UBUBANDI.

MURAMU WA PEREZIDA TSHISEKEDI ARASHINJWA UBUBANDI.

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bikomeje kuba agatereranzamba hagati ya musaza wa Denise Nyakeru umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi n'idini Gatolika.

Uyu mugabo witwa Nyakeru  Jean ashinjwa na Kiliziya Gatolika kwiba ubutaka bwayo mu buryo bwo kurimanganya we n'itsinda rya bagenzi be biyitirira ubwo buso.

Byabereye i Kinshasa kuri seminari yitiriwe mutagatifu Yohani XXIII , aho mu mwaka wa 2019 ,Ku itegeko rya Nyakeru hari abantu binjiye muri ubu butaka ku ngufu batangira kubwubakamo nk'uko ubuyobozi bwa Kiliziya bubivuga.

Byemejwe na Padiri  Ngazin Christian  ukorera muri iyi seminari agira ati "Ubu ni ububandi bwa Leta. Aba bantu baje ku itegeko rya Nyakubahwa Jean Nyakeru maze bahita batangira kubaka inyubako ku ngufu."

Si padiri Christian uvuga ibi gusa kuko n'umushumba mukuru wa Diyoseze y'umurwa mukuru wa Kinshasa , Karidinali Ambongo yavuze ko ubwo butaka bwanyazwe na Nyakeru,kuva mu gihe cy'ubukoloni bwari ubwa Kiliziya.

Karidinali Ambongo

NYAKERU n'umunyamategeko we Okito Katako bahakana bivuye inyuma ibyo Kiliziya Gatolika ibashinja ubujura bidafite aho bishingiye.

Uyu mugabo ushinjwa amanyanga yo kunyaga ubutaka butari ubwe, ni umuvandimwe w'umugore wa Perezida Felix Tshisekedi, akaba ari na Ambasaderi w'iki gihugu muri KENYA.