IBIGO BY'AMASHURI BYAHAWE GASOPO MU KWISHYUZA AMAFARANGA Y'IKIRENGA.

IBIGO BY'AMASHURI  BYAHAWE GASOPO MU KWISHYUZA AMAFARANGA Y'IKIRENGA.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2022, habaye inama yahurije hamwe Minisiteri y'uburezi, ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bitandukanye.

Muri iyi nama yitabiriwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi IRERE Claudette, ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yatanze ikiganiro kigaruka cyane ku miyoborere y'ibigo yibanda ku gukemura ibibazo by'abanyeshuri n'ababyeyi babo.

Yihanije bikomeye ibigo by'amashuri byatangiye kwishyuza amafaranga y'ishuri y'ikirenga asaba abayobozi kugendera ku biciro ntarengwa byashyizweho na Minisiteri nk'uko iherutse kubishyira ahagaragara.

Yavuze ko hari ibigo birimo kwishyuza ababyeyi amafaranga bari basanzwe bishyura kandi nyamara yaragabanutse agaya cyane abakoze ibi bidahwitse.

Yitsa kuri iki kibazo kandi yatanze urugero rw'ikigo kimwe cyishyuje amafaranga y'ikarita y'ishuri n'indi ndangamyitwarire agera ku bihumbi 20Rwf kandi agatangwa mu ntoki mu rwego rwo kujijisha.

Ibi bibabye nyuma yuko ku wa 14 Nzeri 2022, Minisitiri w'uburezi Dr. Uwamariya Valentine imbere y'itangazamakuru yatangaje ko guhera mu itangira ry'amashuri uyu mwaka hari ibiciro ntarengwa byashyizweho bisakazwa mu mbonerahamwe yagenwe.

Hanzuwe ko ibindi byakenerwa nabyo byaganirwaho n'inteko y'ababyeyi hamwe n'ubuyobozi bw'ikigo ariko nabwo ku gihembwe kimwe ntibirenze amafaranga angana na 7000Rwf.