PEREZIDA PAUL KAGAME YIFURIJE ISABUKURU NZIZA UMUFASHA WE BYIHARIYE.

PEREZIDA PAUL KAGAME YIFURIJE ISABUKURU NZIZA UMUFASHA WE BYIHARIYE.

Kuri uyu wa 10 Kanama 2022 Nyakubahwa Madam Jeanette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda arizihiza imyaka 60 amaze abonye izuba.

Benshi bamwifurije kugira isabukuru nziza kuri uyu munsi yavutseho biba umwihariko ku magambo meza yuje ineza Perezida Paul Kagame yamubwiye ashimisha anakomeza umutima.

Abinyujije kuri Twitter mu butumwa bw'icyongereza twashyize mu kinyarwanda yagize ati "Isabukuru nziza JEANNETTE! imyaka 60 yumvikana nkaho ari mike. Tekereza imyaka 30 irenga tumaranye. Nibwo nk'umuryango n'igihugu twakarebeye ibyabaye. Bigora buri munsi kurushaho gusaba ibirenzeho. Umugisha kuri Twese!!!"

Madame Jeannette Kagame yavutse ku ya 10 Kanama 1962, benshi bamwita 'MAMA RWANDA' bitewe n'ibikorwa ngirakamaro yakoze byatumye yitwa umubyeyi w'igihugu abanyarwanda banamukundira.

IMBUTO FOUNDATION ni umuryango ufasha abatari bake mu Rwanda watangijwe nawe, wita ku bana b'abakobwa n'urubyiruko muri rusange warihiye amashuri yisumbuye abasaga 10,241 banarenga mu mwaka wa 2021.

Irushanwa ART RWANDA Ubuhanzi ryateje imbere impano z'urubyiruko ni kimwe mu bikorwa yatanzemo umusanzu ntagereranywa ku gihugu ahora aharanira iterambere ryacyo.

Yagiye yerekana ko Arajwe inshinga no kuzamura imibereho y'abanyarwanda binyuze muri gahunda yo guhemba ab’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko mu bihembo bizwi nka YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA) muri rusange.