HARIMO KWIZIHIZWA IMYAKA 70 QUEEN ELISABETH II AMAZE KU NGOMA.

Ni Yubile idasanzwe yizihijwe mu buryo budasanzwe aho abayobozi batandukanye baturutse impande n'impande z'isi bifatanyije n'iki gihugu cy'igihangange kwihiza uyu munsi w'akataraboneka wuzuza imyaka 70 yose umwamikazi amaze yimitswe.

HARIMO KWIZIHIZWA IMYAKA 70 QUEEN ELISABETH II AMAZE KU NGOMA.

Aka kanya ibitangazamakuru bikomeye ku isi hafi ya byose byerekeje imfatamashusho(Camera) zabyo mu gihugu cy'ubwongereza aharimo kubera umuhango wo kwizihiza imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth wa kabiri amaze ku ngoma.

Ni Yubile idasanzwe yizihijwe mu buryo budasanzwe aho abayobozi batandukanye baturutse impande n'impande z'isi bifatanyije n'iki gihugu cy'igihangange kwihiza uyu munsi w'akataraboneka wuzuza imyaka 70 yose umwamikazi amaze yimitswe.

Abantu uruhuri bageze aho uyu muhango urimo kubera ndetse abandi bawukurikiranye bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga ukaba umaze isaha 1 utangiye.

Ku karasisi k'abasirikare barenga 1400 barimo amagana y'abacuranga ndetse n'amafarashi 350 bazindukiye imbere y'ingoro y'umwamikazi mu bisingizo n'indirimbo byo kwizihiza iyi myaka yose ishize ayobora ubwongereza.

                                         Aho umuhango urimo kubera

Elisabeth II ni umwamikazi w'ubwongereza n'ibindi bihugu 14 byiyunze nabwo. Yavutse tariki 21 mata 1926 akaba afite imyaka 96. Niwe mwamikazi rukumbi mu mateka urambye ku ngoma kurusha abandi babayeho.

Mu butumwa bwihariye umwamikazi yatanze yavtangiye ashimira buri wese kuva ku muryango we, abanyagihugu n'inshuti zacyo bagize uruhare mu kuzamura imibereho y'abongereza muri rusange.

                                    Queen Elisabeth II w'ubwongereza

Niwe uyobora umuryango w'ibihugu 54 byo ku isi bikoresha ururimi rw'icyongereza byibumbiye hamwe (Common Wealth of Nations) birimo n'u Rwanda.

Ibendera ry'u Rwanda rwitegura no kwakira inama y'abakuru b'ibihugu na guverinoma zigize Common Wealth izwi nka CHOGM muri iyi kamena, ryazamuwe aharimo kubera uyu muhango.