Ingabo za FARDC zisoje imyitozo y'urugamba rushya ziteguye gukubita M23.

Ingabo za FARDC zisoje imyitozo y'urugamba rushya ziteguye gukubita M23.

Amasasu menshi n'ibikompora byari bimaze iminsi bitagikopfora ndetse agahenge ari kose mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntibivuze ko intambara hagati y'umutwe w'inyeshamba za M23 na'ingabo za Leta FARDC yahagaze,ababirebera hafi bavuga ko igiye kuza yo izaza ari simusiga. 

Byaciye amarenga ubwo umutwe wa M23 watangaje ko ubizi neza ko ingabo za FARDC zirimo kwisuganyiriza kuwuhashya ariko zitazabigeraho, ndetse wemeje ko ibikoresho by'intambara nk'ibisasu bya kirimbuzi byamaze gushyikirizwa FARDC yiteguye.

Hasohotse itangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma rigira riti "Turabizi ko hari ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS-FPP/AP/KABIDO, ryasoje imyiteguro y’intambara yatangiye mu minsi ishize. mu buryo bw’agahato riri gukusanya ibiribwa, amafaranga n’ibindi bitandukanye mu bacuruzi n’abaturage bo mu bice bya Kiwanja, Rutshuru, Rubare, kalengera, Rugari no mu duce two hafi aho, byo gushyigikira ibikorwa by’ingabo zaryo mu ntambara."

N'ubwo bimeze bityo ariko nta n'umwe uramenya aho imbaraga za M23 zishingiye kuko n'abagize ingabo z'umuryango w'abaibumbye bahiye ubwoba bavuga ko uyu mutwe witwara nk'igisirikare gisanzwe bitewe n'ibikoresho ufite no gukomeza guhangana.

Uyu muvugizi Major WILLY NGOMA yakomoje ku bwicanyi bumaze iminsi buri mu gihugu cyabo yemeza ko bukorwa n'iri huriro n'indi mitwe nka FDRL,RUD-Urunana, ADF n'indi.

Yunzemo ko bo biteguye guhangana na buri wese wakinisha kubatera uko yaza ameze kose kandi intego ni imwe ni iyo kurinda abaturage amajye aho gukomeza bicwa umusubirizo kandi inzira nayo ni imwe yo kugera i Kinshasa.

Ati "Aho bigeze, ntabwo dushaka kongera kubona ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibyabaye kuri Ntayobera Fidele wishwe, agatwikwa, akaribwa na bagenzi be muri Kalima."