'DON'T POST AND TAG HIS EXCELLENCY' LUCKY

'DON'T POST AND TAG HIS EXCELLENCY' LUCKY

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Nzeyimana Luckman uzwi cyane nka LUCKY agaragaje uburyo yarakajwe cyane n'ibyabaye kuri Kenny Sol ariko yemeza ko habaye ikosa rikomeye.

Hari mu kiganiro yagiranye na MIE empire dukesha iyi nkuru aho yakomoje ku gahinda ka KENNY SOL aherutse kwerekana mu nk'uko byagaragaye mu nkuru https://kalisimbi.com/kenny-sol-avuze-icyamuteye-kutaririmba

Lucky yateruye avuga ko habayeho ubwumvikane buke hagati y'abateguye igitaramo 'Rwanda Re-Birth Celebration Concert' n'umuhanzi KENNY SOL utararirimbye.

Yongeyeho ko yababajwe no kuzana Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri ibi bintu yemeza ko bitagakwiye anagaragaza ko byari kuba byiza iyo bikemukira mu biganiro hagati yabo ubwabo cyangwa bakabigeza ku nzego zo hasi kuko hari na Minisiteri y'urubyiruko yashyizweho yakura mu nzira icyo kibazo.

Mu magambo ye, n'akababaro ku maso Yateruye ati "Umva! Umva nujya ujya kuvuga His Excellency, Perezida?! Perezida?!..Perezida afite ibintu byinshi byinshi akurirkirana...mbere yuko tujya kuri Perezida, duhamagare Minister Rose Mary Mbabazi[ushinzwe Minisiteri y'urubyiruko] tumubwire ikibazo cy'abahanzi, nikirangira kitegenze neza tujye ku zindi nzego ariko Perezida ni undi muntu we have!!"

Uyu munyamakuru ukorera kuri Televiziyo y'igihugu RTV mu kiganiro VERSUS, yifashishije akazi akoramo ko aramutse agizemo ikibazo adashobora kujya kubivuga hejuru mbere yuko ahera hasi, ati "Tugomba kumenya gukoresha inzego uko zikurikirana."

Mu magambo y'icyongereza yungamo ati "Don't Post and Tag His Excellency!! Do not!!...hari inzego mukuru wanjye, ahubwo nibyanga tumenye noneho ngo turamutaginga byananiranye kuko abo yabihaye ntacyo bakoze."

Nzeyimana Luckman agaragaza ko bidakwiye gupfa gukoresha imbuga nkoranyambaga ngo ushyireho ibyo ushatse ubizanemo Nyakubahwa.

Ibi abivuze akomoza ku byakozwe n'Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka YAGO kuri YAGO TV SHOW aherutse kwandika abinyujije ku rubuga rwa Twitter asaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kurenganura abahanzi nyarwanda bafatwa nabi bagasuzugurwa nk'uko Kalisimbi yabitangaje mu nkuru https://kalisimbi.com/yago-yandikiye-perezida-paul-kagame

Mu majwi yaraye agiye hanze dukesha THECHOICELIVE,mu kiganiro cyarimo Lucky,Kalex na Collins Ureberera inyungu za Kenny Sol asobanura urwo bahuye narwo.

Yumve hano

Abahanzi nyarwanda bakunze kugaragaza akarengane bakorerwa n'abategura ibitaramo cyane ndetse biherutse kwemezwa na INTORE TUYISENGE uyobora urugaga rwabo asaba ko ibyo byose bikwiye gukemuka.