M23 IRASHINJA LETA YA DR CONGO GUTEZA UMUTEKANO MUCYE
Mu gihe kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n’imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta ‘gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro’.

Mu gihe kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n’imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta ‘gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro’.
Abigaragambya basaba ko ingabo z’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n’uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk’uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.
Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu ushize, irushaho gukomera ejo kuwa mbere.
Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko “gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby’Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro”.
M23 ihakana kandi ibirego bya leta byo kurasa kuri iriya ndege ya MONUSCO ivuga ko yarasiwe mu karere itagenzura.
MONUSCO yo ntiratangaza uwarashe ku ndege yayo.
Leta ya Kinshasa ihakana ko hari ibikorwa by’ubwicanyi cyangwa kwibasira Abatutsi muri Kivu ya ruguru, igashinja M23 na leta y’u Rwanda gukoresha abo muri ubwo bwoko bavuga Ikinyarwanda nk’impamvu y’iyi ntambara.
Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, biganjemo Abatutsi, barenga 4,000 bamaze guhungira mu Rwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize, nk’uko imiryango ifasha impunzi ibivuga.
Hagati aho, ingabo za EACRF ziri muri DR Congo ubu zigizwe ahanini n’izoherejwe na Kenya.
Inama y’i Bujumbura yategetse DR Congo gufasha ibihugu bya Uganda na Sudani y’Epfo kohereza ingabo zabyo muri EACRF.
SRC: BBC