PEREZIDA PAUL KAGAME AKOREWE ISABUKURU Y'AGATANGAZA.

PEREZIDA PAUL KAGAME AKOREWE ISABUKURU Y'AGATANGAZA.

Uyu ni umunsi udasanzwe i Kigali mu Rwanda kuko niwo Umukuru w'igihugu Nyakubahwa PAUL KAGAME yavukiyeho.

Ni umunezero ku banyarwanda bose by'umwihariko kuri nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME wamwifurije kwizihiza neza isabukuru ye bitera iteka benshi.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter yanditse Ati"Bihora ari umugisha kukwishimira, Isabukuru nziza ku muyobozi udasanzwe, Umubyeyi ukaba umugabo. 65 ni ikimenyetso cyiza cy'urugendo rurerure. Mpora nshima kubw'umuryango. Uri impano kuri twese."

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Perezida PAUL KAGAME yujuje imyaka 65 akaba ari nawo munsi abanyarwanda basangira ibyishimo byo kuba ari intwali yabo akaba intore izirusha intambwe.

Urukundo n'amahoro nibyo bimuranga iteka urwo akunda abaturage be ntirusaza umunsi ku munsi ntasiba kurwerekana aho agiye hose.

Abato n'abakuru ntabaheza

Perezida Paul Kagame afatwa nk'intwali ikiriho kubera ibikorwa bye binyuze mu miyoborere ikwiye, ibi bituma n'abaturage b'ibihugu bigize uyu mugabane bamwifuza hamwe batanatinya kubigaragaza cyane mu rubyiruko iyo bitabiriye inama ngarukamwaka 'YOUTH CONNECT' basogongera ku mpamba y'agaciro abagenera.

Umuryango wa Kalisimbi.com wifatanyije n'umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu kumwifuriza kuramba mu buzima buzira umuze akomeza kutubera ingabo idukingira amajye n'amakuba.

Isabukuru nziza H.E Paul Kagame