IMPUNZI NYINSHI ZAHUNGIYE KURI M23 I BUNAGANA.

IMPUNZI NYINSHI ZAHUNGIYE KURI M23 I BUNAGANA.

Bikomeje kuvugwa ko impunzi nyinshi z'Abanye-Congo zahunze imirwano ishyamiranyije FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23.

Amakuru Kalisimbi.com ikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko bamwe mu baturage bari basanzwe muri Teritwari ya Rutshuru bahungiye mu mujyi wa Bunagana hakambitse inyeshyamba za M23, aho bamwe barimo kwambuka bagana UGANDA abandi bahaguma.

Ubwoba bwari bwose ubwo amasasu yatangiraga kumvikana hafi y'aho batuye niko guhambira utwabo batangira gukizwa n'amaguru.

Ntahandi hafi bari kujya kuko bisanze hagati mu rugamba kuko gukomeza bajya mu bindi bice bya Congo Kinshasa byari ingorabahizi bitewe n';uko ingabo za Leta FARDC zari zatangatanze hose zigabye igitero simusiga ku nyeshyamba.

Igitekerezo cya benshi cyahurije ku guhunga bajya Uganda ariko ntamahitamo bafite bisanga baca ku mupaka wa BUNAGANA kubw'amahirwe inyashyamba za M23 ntizagira icyo zibakoraho.

Aba baturage bahise bashira ubwoba ubwo basangaga mu mujyi wa Bunagana ari urujya n'uruza rw'abandi bo basanzwe bahatuye cyane ko M23 yarinze iby'abahunze abahasigaye nabo ntiyabima uburenganzira bwo kuhaguma.

Soma; https://kalisimbi.com/m23-noneho-yishimiwe-nabanye-congo-kubera-ibyo-yakoze

Impande zihanganye zo ziresurana uko bukeye n'uko bwije urugamba rwakajije umurego hibazwa umunsi iyi ntambara izarangirira.

Soma uko byagenze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022; https://kalisimbi.com/fardc-igiye-kwerekana-inyeshyamba-za-m23-yafashe 

Ibi bibaye kandi nyuma yuko M23 nayo yigambye ko yirukanyije amasigamana ingabo za FARDC ku wa Gatanu, Tariki 21 Ukwakira 2022.

Soma inkuru yose; https://kalisimbi.com/m23-yirukanyije-ingabo-za-fardc-zubuye-imirwano