FOFO WO MURI PAPA SAVA YARONGOWE.

FOFO WO MURI PAPA SAVA YARONGOWE.

Niyomubyeyi Noella wamamaye muri Sinema nka FOFO muri filime y'uruhererekane Papa Sava, yaraye arushinze.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022, ni icyumweru uyu mwali w'ikimero atazibagirwa mu mateka ye kuko nibwo yashyingiranywe n'umugabo we witwa NIYIGENA Daniel.

Mu masaha ya mugitondo habanje umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu karere ka Kicukiro ku i Rebero mu busitani buteye amabengeza buzwi nka Mlimani Garden, uwo muhango urangiye berekeza mu mujyi kuri Hotel Saint Famille basezerana imbere y'IMANA ko bazabana akaramata.

Mu masaha ya nimugoroba, abatumiwe bagarutse ku i Rebero bakirwa bihebuje abanywi icyaka baragitsirika, abirira nabo amasahane barahirika.

Byari ibirori by'agatangaza byitabiriwe n'ibyamamare byiganjemo abo bakinana nka Niyitegeka Gratien ukina nka PAPA SAVA, Regero Norbert ukina nka DIGI DIGI, n'abandi bakina muri Seburikoko nka Mugisha Emanuel uzwi nka KIBONKE.

Uyu mwali yahogoje benshi kubera imiterere ye n'ubwiza burangaza, yinjiye mu ruganda rwa Sinema mu mwaka wa 2016 ubwo yakinana nk'umunyeshuri muri Filime yitwaga VIRUNGA Highschool.

Nyuma yaho yabaye nk'ubihagaritsemo ariko bidatinze aza kubigarukamo neza agaragara bwa mbere muri filime y'uruhererekane 'Seburikoko Series' aho akina yitwa LILIANE.

Azwi cyane kandi muri Filime y'urwenya PAPA SAVA ica ku rubuga rwa Youtubeaho akomeje kwandikira amateka mu mwuga amazemo imyaka hafi 7.