PEREZIDA JUVENAL WA KIYOVU SC YEGUYE BITUNGURANYE.

PEREZIDA JUVENAL WA KIYOVU SC YEGUYE BITUNGURANYE.

Umuyobozi mukuru w'ikipe y'umupira w'amaguru KIYOVU SC, Juvenal MVUKIYEHE yeguye kuri uyu mwanya biratungurana.

Niwe warwaniye ishyaka iyi kipe agira uruhare mu kuyubaka agura abakinnyi b'ibikomerezwa yongeraho abatoza bari ku rwego mpuzamahanga.

Imiyoborere ye nziramakemwa yatumye ikipe yongera gukanga andi muri shampiyona byumwihariko mu mwaka ushize w'imikino 2021-2022 yabashije kuba iya kabiri ibura igikombe ku munota wa nyuma ntako itagize.

Mu ibaruwa ndende yatanze yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite asobanura ko neza ko mu mboni ze atazagera ku ntego yihaye bityo atanze ubwegure bwe bitavuze ko avuye mu ikipe kuko azakomeza kuyishyigikira.

Biteganyijwe ko iyi baruwa yanditse igomba gushyikirizwa inteko rusange y'umuryango wa Kiyovu Sports, Azam nk'umufatanyabikorwa n'Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali busanzwe butanga umusanzu wabwo.