STADE AMAHORO IZAFUNGURIRWAHO IGIKOMBE CY'ISI VCWC.

STADE AMAHORO IZAFUNGURIRWAHO IGIKOMBE CY'ISI VCWC.

Imirimo yo kubaka sitade AMAHORO i Remera ikomeje gukorwa vuba na bwangu ngo izakire igikombe cy'isi mu bakanyujijeho.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA ryemeje ko Hano mu Rwanda hazabera imikino y'igikombe cy'isi VCWC izahuza amakipe y'ibihugu mu bakinnyi batagikina ariko babiciye bigacika.

Ni Amashyi n'impundu nyinshi ku batari bake bakeneye kuzihera ijisho iyi mikino itari isanzwe ibaho, ni mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b'aba bagabo bakiriho bahaye ibyishimo benshi mu bihugu byabo.

Byamenyekanye bwa mbere mu mpera za Kanama uyu mwaka ubwo Kalisimbi.com yatangazaga iyi nkuru ko kizigenza JIMMY GATETE azagaruka i Rwanda aje mu bikorwa byo gutangiza kumugaragaro ibijyanye n'iri rushanwa ritegerezanyijwe amatsiko.

Isomere iyi nkuru yateguzaga; https://www.kalisimbi.com/jimmy-gatete-mu-nzira-aza-i-kigali

Aha niho inkuru yongeye kubera kimomo ku munsi w'ejo hashize Jimmy GATETE asesekara mu rwagasabo aryoherwa na KIGALI nyuma y'imyaka itari mike abiciye bigacika mu ikipe y'igihugu 'AMAVUBI'.

Soma; https://www.kalisimbi.com/jimmy-gatete-aryohewe-na-kigali

Ntiyaje wenyine kuko yazanye n'abagabo bakomeye nk'abanya-Cameroon PATRICK MBOMA na Roger Milla,abafaransa Laura Georges na Lilian Thuram n'abandi nk'umunya-GHANA witwa Anthony Baffoe.

Ibi birangirire byagacishijeho byanahuriye na Minisitiri wa Sports mu Rwanda, Ubuyobozi bwa FIFA,CAF,FERWAFA n'umujyi wa KIGALI mu nama yiga ku myiteguro n'imigendekere y'iri rushanwa. 

U RWANDA rugiye kuzakira iki gikombe kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya mbere aho biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa ku bwatsi bw'AMAHORO.

Ministiri MIMOSA Munyangaju na Prudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali