CRISTIANO YASHYIZE YERURA KO ASHAKA KWIGENDERA.

CRISTIANO YASHYIZE YERURA KO ASHAKA KWIGENDERA.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yamaze kwerura ko nta shiti ashaka gusohoka mu mujyi wa Manchester akerekeza ahandi akomeje kugira ubwiru.

Impamvu nyamukuru yamuteye gutera umugongo ikipe yamugize igihangange ku isi,ni uko adashaka na gato gukina irushanwa rya Europa League nyuma yaho Manchester United iburiye umwanya uyihesha itike yo gukina Champions League.

Hari hashize igihe bihwihwiswa ko nta kabuza uyu mugabo w'imyaka 37 azazinga utwe akerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu budage aho azaba asanze Sadio Mane wavuye i Liverpool.

Nyamara n'ibivugwa muri iri soko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi muri iyi mpeshyi, Chelsea iramugera amajanja ishaka kumwegukana n'ubwo batarumvikana na Man. United ku kayabo uyu mukinnyi agomba kugurwa.

Nk'uko Skysports yabitangaje, Nyir'ubwite yisabiye Manchester United gutega amatwi amakipe amushaka hanyuma akazitoranyiriza iyo ashaka kujyamo bitewe n'ibyo izaba imuha.

Yanyeganyeje inshundura inshuro zigera kuri 24 mu mwaka ushize w'imikino nubwo bitari bihagije ngo ikipe ye igire umwanya mwiza.

Yifuza kujya mu ikipe iyo ari yo yose izakina irushanwa rya Champions League yahoze arota mu buzima bwe kandi yanakoreyemo amateka atangaje mu nshuro 19 yarikinnye.

Ntiwavuga amateka n'ibigwi bye ngo ubiheze kuko yaciye uduhigo twinshi aho akibanze ari we mukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi kurusha abandi ku isi nzima kugeza ubu wibitseho ibitego 815 n'imipira ya zahabu 5.