BAMUTEYE UWA KAJWIGA ATIFATIYE IFOTO.

BAMUTEYE UWA KAJWIGA ATIFATIYE IFOTO.

Mu ijoro ryacyeye ubwo habaga imikino y'amakipe y'ibihugu ku mugabane wa America y'amajyepfo habereye ibitangaje ubwo umugabo yahuraga n'uruva gusenya azira ifoto.

Hari mu mukino w'ishiraniro wahuzaga ikipe y'igihugu cya Jamaica n'ikipe y'igihugu cya Argentine mu mikino yo kwitegurira amarushanwa akomeye ari imbere, wanarangiye ikipe ya Jamaica inyagiwe ibitego 3 ku busa itaha amaramasa.

Umugabo utatangajwe amazina wari waturutse i kantarange aje kwirebera ruhago, byamurenze afata icyemezo cyo kwijugunya mu kibuga yiruka asanganira kizigenza LIONEL MESSI amushakaho ifoto n'iyo yaba imwe, amugezeho yahise atega umugongo abanza gusaba gusinyirwaho.

Ako kanya abashinzwe umutekano bamukurikiye vuba na bwangu bamufata atarakora ibyo yashakaga agarama mu kibuga adashaka kukivamo, n'imbaraga nyinshi bamuterura bujura bamusohora ariko yishimira ko Messi yamusinye mu mugongo.

Ibi bibaye nyuma yuko hari undi uherutse kumusanga mu kibuga nawe ariko aza amusumira hafi kumutura hasi amwitendetseho birangira aguye ubwo hari mu mikino ya Champions League yahuje PSG na MACCABI Haifa yo muri Israel.

Soma inkuru y'uko Messi yari ahitanywe;  https://www.kalisimbi.com/uwasimbukiye-messi-yari-amuhitanye

LIONEL MESSI ukunze gutazirwa akazina ka LA PULGA iwabo, muri uyu mukino yahesheje ibyishimo abanya-Argentine ubwo yatsindaga ibitego 2 wenyine mu minota ya nyuma y'umukino, Ku munota wa 86' n'uwa 89' mu gihe uwitwa  Julian Álvarez yari yatsinze icya mbere hakiri kare ku munota wa 13' w'umukino.

Uyu mugabo kandi wujuje imyaka 35 ku ya 24 Kamena uyu mwaka akomeje kwitwara neza nyuma y'iminsi mibi yo kuvnika mu mwaka ushize, kugeza ubu amaze gufasha ikipe ye ya Paris Saint Germain kugera ku ntsinzi y'ibitego 14 mu mikino 11 yagaragayemo.